U Rwanda Rwongeye Gusaba DRC Kutaba Gashozantambara

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusaba iya Repubulika ya  Demukarasi ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano yose yashyizeho umukono yaba ay’i Nairobi ndetse n’ay’i Luanda kugira ngo amahoro ahinde mu karere. Yayisabye kandi kwirinda ibikorwa biganisha ku ntambara yeruye.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko kimwe mu byerekana ko Repubulia ya Demukarasi ya Congo ishaka intambara ari uko yishyuye abacanshuro ngo baze kuyifasha mu ntambara irimo.

Ibi ngo byerekana ko nta gahunda yo gushaka icyaganisha ku mahoro ubutegetsi bw’i Kinshasa bufite.

Iri tangazo risohowe nyuma y’ikiganiro umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Me Alain Mukuralinda yaraye ahaye ubwanditsi bwa Taarifa ko biri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo harimo n’imyigaragambyo yaraye ibereye i Goma.

Mukuralinda yavuze ko kuba Tshisekedi adashyira mu bikorwa ibyo yasinyiye i Luanda n’i Nairobi ari byo bidindiza intambwe iganisha ku mahoro.

Alain Mukuralinda yabwiye Taarifa ko bisa n’aho Tshisekedi ‘atazi’ ibibera mu gihugu cye.

Avuga ko kuvuga ko u Rwanda ari rwo rutuma DRC ihungabana ari ukutamenya ibibera iwe cyangwa akabyirengagiza nkana.

Yatanze urugero rw’igitero cy’iterabwoba giherutse kubera i Kasindi gikozwe n’umutwe wakigambye wa ADF.

Mukaralinda ati: “ Ubwo se ibyo bizamo u Rwanda gute?”

Avuga ko hari umujenerali wo muri DRC uherutse kugaragara mu mashusho ashinja Umuyobozi muri imwe mu Ntara za DRC kugira uruhare mu kubaho kwa CODECO.

Uyu ni umwe mu mitwe y’iterabwoba yaciye ibintu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Alain Mukuralinda avuga ko kurenga kuri ibyo bimenyetso( ni bimwe mu bindi byinshi nk’uko abivuga) ugashinja u Rwanda guhungabanya igihugu cyawe byaba ari ukurengera.

Ati: “ Ko ari abayobozi ba DRC bashinjanya ubwabo uhera he uvuga ko harimo u Rwanda?”

Ari ADF ari na CODECO yose ni imitwe y’inyeshyamba imaze igihe ikora ubwicanyi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ku ngingo y’uko u Rwanda rushinjwa kuba rushoza urugomo n’ahatari muri DRC, Alain Mukuralinda avuga ko ibyo ari imvugo ubuyobozi bwa DRC bwiyemeje gukoresha uko byagenda kose ngo busige u Rwanda icyasha.

Avuga ko hari imvugo Guverinoma ya Repubulika ya Congo yiyemeje gukwirakwiza hose kugira ngo ihunge inshingano zayo.

Iyo mvugo ni iyo kuvuga ko ibibi byose biba muri DRC n’ahandi, biterwa n’u Rwanda.

Mukuralinda avuga ko Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo idashaka gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’i Luanda.

Yatanze urugero rw’uko mu gace ka munani(n) kagize ariya masezerano havugwamo ko bagomba kwiga ikibazo cy’impunzi zose zigasubira mu bihugu zaturutsemo.

Ni umwanzuro Tshisekedi ubwe yashyizeho umukono, bikaba bivuze ko yemeye ko ibiwukubiyemo bizashyirwa mu bikorwa.

Kubishyira mu bikorwa bivuze ko n’abaturage ba DRC bahungiye mu Rwanda bagomba gutaha iwabo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi 72,000 by’abanye Congo kandi muri iyi minsi hari abandi baruhungiraho bitewe n’ibiri kubera iwabo.

Nta gihe kinini gishize hari bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuze ko ibyo gucyura ziriya mpunzi bidashoboka.

Mu minsi mike ishize Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ya DRC aherutse kuvugira mu Bubiligi ko nta muntu wo muri M23 cyangwa indi mitwe bazigirana ibiganiro.

Kudacyura izi mpunzi kandi biri mu masezerano impande zose zasinye, Leta y’u Rwanda isanga ari ukuyica nkana.

Kuba abayobozi berura bakavuga ibi, byerekana ko badashyigikiye ibyo Umukuru w’igihugu cyabo n’itsinda rye bashyizeho umukono mu masezerano yasinyiwe i Luanda ndetse n’i Nairobi.

Umuvugizi wungirije  wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yaraye atubwiye ko ikindi cyerekana ko ubuyobozi bwa DRC budashaka gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bwiyemeje ni uko kuri uyu wa 18, Mutarama, 2023 abaturage bashutswe bajya kwigaragambya bamagana ingabo za EAC Force.

Taarifa ifite amakuru avuga ko mu gihe gito gishize hari bamwe mu basirikare boherejwe i Goma gushishikariza abaturage kwamagana ziriya ngabo.

Mukuralinda avuga ko abaturage batabwiwe zimwe mu ngingo zikubiye mu masezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu.

Muri izo ngingo harimo ko mu bice M23 izajya ivamo hazajya hashyirwa icyo bita ‘zone tampos’ kugira ngo nyuma hazahabwe ingabo za Leta.

Bisa n’aho hari amakuru abaturage batahawe ku ngingo zikubiye muri ariya masezerano, ibi bigatuma bashukwa bagakora ibintu bidakwiye.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Kane Taliki 19, Mutarama, 2023 ryongeye gusaba  Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kureka gufasha FDLR kandi igashyira mu bikorwa ingingo zose zikubiye mu masezerano y’i Luanda n’ay’i Nairobi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version