Zahabu Ya Cameroon Isahurirwa i Dubai

Peter Taarifa
3 Min Read
Abana, abagore...barayicukura ikajyanywa i Dubai mu buryo Leta itazi.

Ubujura n’ubucuruzi bwa zahabu butemewe muri Cameroon bumaze gufata intera ikomeye, ku buryo bwahindutse ikibazo gikomeye cy’ubukungu, ruswa, umutekano n’imicungire y’umutungo kamere w’igihugu.

Amakuru agezweho yo mu 2026 agaragaza ko zahabu nyinshi icukurwa muri Cameroon itandikwa mu bitabo bya Leta, ahubwo inyuzwa mu nzira zitemewe, igacuruzwa cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), i Dubai.

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe gukorera mu mucyo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (EITI) n’ubushakashatsi bw’Ikigo Institute for Security Studies (ISS), bigaragaza ko hagati ya 2021 na 2025, Cameroon yohereje i Dubai zahabu ingana na toni 44.

Ariko mu byangombwa bya gasutamo hagaragaye toni 0.148 gusa, kandi agaciro ka zahabu yanyerejwe kagereranywa na miliyari 3.4 z’amadolari ya Amerika.

Ibi bigaragaza icyuho kinini hagati ya zahabu ivugwa ko yasohotse mu gihugu n’igaragara mu mibare ya Leta.

Muri Gicurasi 2026, Minisiteri y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro yatangaje ko yari imaze kuvumbura amasosiyete arenga 200 acukura zahabu mu buryo butemewe mu ntara za East Region na Adamawa.

Minisiteri yavuze ko arenga 95% ari amasosiyete y’abanyamahanga kandi benshi mu bayayobora bavugwagamo Abashinwa.

Aya masosiyete yashinjwaga gukora ubucukuzi adafite ibyangombwa bikwiye.

Dubai ni yo soko rikomeye ry’iyi zahabu

Dubai ni hamwe mu hantu hakomeye zahabu icukurwa muri Cameroon ijyanwa.

Urugero, mu 2023 Cameroon yatangaje ko yohereje hanze zahabu ingana n’ibilo 22.3 kg gusa ariko ibihugu byayiguze byatangaje ko byari byatumije muri Cameroon toni zirenga 15.

-Muri zo, Leta ziyunze z’Abarabu zatumije zahabu irenga toni 15.

Iri tandukaniro rikomeye ni kimwe mu bimenyetso byatumye inzego z’ubugenzuzi zitangira iperereza ku miyoboro ya magendu icishwamo iri buye ry’agaciro kanini.

Jeune Afrique ivuga ko Leta ya Cameroon yatangiye guhangana n’iki kibazo.

Mu mwaka wa  2026, Leta yafashe ingamba zitandukanye zirimo gufunga ibirombe bikora mu buryo butemewe, gufatira ibikoresho bikoreshwa mu bucukuzi butubahirije amategeko, gukurikirana amasosiyete adatanga amakuru nyayo ya zahabu acukura, gushyiraho uburyo bwo gukurikirana umusaruro wa zahabu, no gukurikirana abakekwaho kunyereza imisoro n’amahoro ya Leta.

Muri Nyakanga 2026, Leta yatangaje ko hari ibirego 137 byari byamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera bijyanye n’ibikorwa byo gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ingaruka ku baturage n’umutekano

Iki kibazo ntikigarukira ku mafaranga Leta itakaza gusa ahubwo gifite n’izindi ngaruka zirimo iyangirika ry’ibidukikije ni ukuvuga amashyamba, imirima n’inzuzi byangizwa n’ubucukuzi butagenzuwe.

Hakoreshwa imiti nka mercure mu gutunganya zahabu, ikaba ishobora kwanduza amazi n’ubutaka abaturage bakeneye ngo babeho.

Hari ibimenyetso byerekana ko bamwe mu bacuruzi bashobora gukingirwa ikibaba n’abantu bafite ubushobozi mu nzego zitandukanye bitewe n’uko baba babahaye ruswa.

Abaturage n’abacukuzi bajya bashyamirana bapfa ubutaka n’uburenganzira bwo gukoresha ibirombe.

Ahakorerwa ubucukuzi bwa zahubu budakurikije amategeko kurusha ahandi ni  Bétaré-Oya, Batouri Ketté, Kentzou, Garoua-Boulaï na Zembe-Borongo.

Aha ni mu Burasirazuba bwa Cameroon no muri Adamawa, utwo turere kandi turi mu nzira z’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati.

Ibice bya Cameroon byabisirwa n’ubwo bucukuzi.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *