Zambia Yafunze ‘Abazungu’ Bo Muri Croatia Bashinjwa Gucuruza Abana

Inzego z’umutekano za Zambia zongeye guta muri yombi imiryango ine y’abanya Croatia bari baherutse kugirwa abere n’urukiko ku byaha byo gucuruza abana bari bakurikiranyweho. Bafashwe mu rwego rwo kubabuza kuva mu gihugu nk’uko Fox News yabyanditse.

Ushinzwe abinjira n’abasohoka mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha muri Zambia witwa Namati Nshinka yabwiye AP ko rwose bataye muri yombi bariya bantu nyuma y’uko bisabwe n’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Gashyantare nibwo bafashwe ubwo biteguraga kurira indege ngo basubire Zagreb mu Murwa mukuru wa Croatia.

Ku wa mbere taliki 06, Gashyantare urukiko rwari rwatangaje ko icyaha cyo gucuruza abantu[abana] bari bakurikiranyweho kitabahama.

- Advertisement -

Bashinjwaga ko taliki 07, Ukuboza, 2022 abagize iriya miryango uko ari ine bagiranye imikoranire kugira ngo babone uko bagurisha abana muri Zambia ariko bari bakuwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyakora mu rukiko bisobanuye bavuga ko batazanye bariya bana ngo babacuruze ahubwo ngo ni abana bahawe n’abo mu miryango yabo ngo babarere, ibyo bita ‘adoption’ kandi ngo byakozwe binyuze mu mategeko kuko bari bafite umunyamategeko ‘ubibafashamo.’

Muri bariya banya Croatia harimo n’icyamamare mu itsinda ry’umuziki ryitwa Hladno Pivo witwa Zoran Subosic. Afite imyaka 52 y’amavuko.

Harimo n’undi witwa Immovic Subosic w’imyaka 41 y’amavuko.

Undi ukomeye muri bariya baturage ba Croatia ni Ladislav Persic akaba umuganga w’imyaka 42 y’amavuko.

Ku ruhande rwa Croatia, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yari yasabye bariya baturage bayo baba muri Zambia ko baba bayivuyemo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Kuva bariya baturage bafatwa, ntawe uzi umuntu uri kwita kuri ba bana uwo ari we.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version