Zigama CSS Yungutse Miliyari 13.7 Frw Mu 2020

Banki Ihurirwamo n’inzego z’umutekano, Zigama Credit and Saving Society (CSS) yatangaje ko inyungu yayo mu mwaka wa 2020 yazamutse ikagera kuri miliyari 13.7 Frw, zivuye kuri miliyari 11 Frw yungutse mu 2019.

Iyi nyungu yatangarijwe mu nteko rusange yayo yabaye kuri uyu wa 1 Mata, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS Dr James Ndahiro yavuze ko iyi banki yakomeje gukora neza no mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, cyagize ingaruka nyinshi ku bikorwa bibyara inyungu.

Byose ngo byatewe n’inama bahawe na Perezida Paul Kagame zo gutangira kongera imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga guhera mu 2005.

Yagize ati “Inyungu twabonye mu mwaka ushize tuyikesha Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Abanyamuryango bacu bumvise vuba ikoranabuhanga kandi byarushijeho gufasha banki.”

ZIGAMA CSS yatangaje ko ikomeje kwagura uburyo serivisi zayo zitangwa mu ikoranabuhanga harimo nk’uburyo buhuza konti ya banki na konti ya telefoni, application ishyirwa muri telefoni, ATM cyangwa kugera kuri serivisi za banki ukoresheje imibare ukanda kuri telefoni (USSD).

ZIGAMA CSS ni banki Ihurirwamo n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda, Polisi, Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, Urwego Rushinzwe Umutekano w’Igihugu n’Iperereza ( NISS), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Rwanda Forensic Laboratory.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Dan Munyuza n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Jean Bosco Kazura bari mu nama rusange ya Zigama CSS
Iyi nama yabereye ku Cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version