5G Yageze Muri Kenya

Igisekuru cya gatanu cya Internet  yihuta kurusha izindi muri iki gihe kitwa 5G cyatangiye gukoreshwa muri Kenya. Ibaye igihugu cya kabiri muri Afurika gikoresha iyi murandasi nyuma ya Afurika y’Epfo.

Umwaka ushize nibwo Ibigo by’Itumanaho MTN na Vodacom byatangije iriya murandasi muri Afurika y’Epfo.

5G ni murandasi nshya kandi igezweho ku isi. Byatewe n’uko ari murandasi ifite  yihuta inshuro nyinshi kurusha izindi zayibanjirije.

Ni murandasi yakozwe n’Ikigo cy’Abashinwa kitwa Huawei, ikaba yarakozwe mu rwego rwo guca agahigo kari kamaze igihe kihariwe n’Abanyamerika kuko ari bo bakoze izindi murandasi zabanjirije 5G.

- Advertisement -

Ifite umuvuduko munini ku buryo ishobora gufungura video ifite uburemere bwa 10 GB mu isogonda!

Uyu muvuduko niwo abahanga mu ikoranabuhanga baheraho bavuga ko iriya murandasi izahindura ubuzima bw’abatuye isi kuko izakoreshwa ibintu byinshi haba mu gukoresha robots, imodoka, indege z’intambara n’ibindi.

Biteganyijwe ko muri 2025 abantu bangana na miliyari 1.7 bazaba bakoresha iriya murandasi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version