Imyaka Ibiri Irashize Israel Ifite Ambasade Mu Rwanda, Umubano Wifashe Ute?

Kuri uyu wa Kane tariki 01, Mata, 2021, nibwo imyaka ibiri yuzzuye Israel ifite Ambasade mu Rwanda. Ni igihugu cya 11 Israel ifitemo Ambasade muri Afurika.

Ese uyu mubano wagejeje iki ku Rwanda?  Ni izihe nkingi z’ubuzima bw’u Rwanda Israel irufashamo kwiteza imbere?

Israel ikorana n’u Rwanda mu nzego nyinshi zigamije kuzamura imibereho myiza y’abarutuye.

Muri zo harimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’ibindi.

- Advertisement -

Ubuhinzi n’ubworozi.

Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Israel ifasha Abanyarwanda kujya kwigayo uko babyaza umusaruro ubutaka buto hakoreshejwe kuhiza amazi make ariko hakera byinshi kandi ahantu hato.

Hashize amezi ane  Abanyarwanda 205 bahawe uburenganzira bwo kujya muri Israel kongera ubumenyi muri ruriya rwego.

Si bo bari abambere kandi uko bigaragara sibo ba nyuma.

Ubwo byemezwaga ko  bariya Banyarwanda bazajya muri kiriya gihugu, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Bwana Ron Adam yanditse kuri Twitter ko ‘igihugu cye cyahaye’ visas Abanyarwanda 205 kugira ngo bajye muri Israel kwiga ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga.

Abahawe ziriya mpushya z’inzira bagomba kumara amezi 11 muri za Kaminuza za Israel biga ubuhinzi.

Biga muri Kaminuza zikomeye zigisha ikoranabuhanga mu buhinzi harimo Hebrew University of Jerusalem na Ben- Gurion University of the Negev.

Iyi Negev ivugwa hano ni ubutayu bunini cyane bukora ni ku misozi ya Sinai, Israel yambuye Misiri.

Kwigira ubuhinzi muri Israel ni ingenzi kuko ari kimwe mu bihugu bifite ubunararibonye mu kubyaza umusaruro ubutaka bwumagaye hakoreshejwe kubyuhira amazi make.

Abaturage ba Israel bahinga bangana na 3.7% ariko batanga umusaruro ungana na 95% w’ibyo abaturage barya kandi igihugu cyabo kigasagurira amahanga.

Uburezi.

Nk’uko tumaze kubibona haruguru, Israel ifasha Abanyarwanda kwiga binyuze mu kubaha visas bakajya muri za Kaminuza zayo.

Si ibi gusa kuko Israel ifite n’ikigo kigisha abana b’Abanyarwanda uburere, science n’ibindi.

Iki kigo kitwa Agahozo Sharom Youth Village (sharom bivuga amahoro) kiri mu Bugesera.

Kita ku bana bakomoka ku babyeyi bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagizwe impubyi na SIDA.

Cyashinzwe na Madamu Anne Heyman witabye  Imana tariki 31 Mutarama, 2014.

 Mbere yo kugishinga, we n’umugabo we witwa Seth Merrin bakusanyije miliyoni $12 kugira ngo bagitangize.

Ni ikigo gishushe(gifite ishusho) nk’iy’ibigo byashinzwe muri Israel bitwa Youth Villages byashinzwe kugira ngo bifashe abana b’Abayahudi bagizwe imfubyi  na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Abana b’Abanyarwanda biga muri kiriya kigo bigishwa ibinyabuzima, amateka, imibare, ubukungu, indimi n’ubuvanganzo, ubuhinzi, umuziki, ubukanishi n’ibindi.

Muri 2008 ubwo cyashingwaga, cyatangiranye n’abana 125 ariko bagenda biyongera.

Ikoranabuhanga

Muri uru rwego, Israel ifasha u Rwanda cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi. Ubuhinzi kandi ni urwego rutunze Abanyarwanda benshi.

Ahitwa ku Murindi wa Kanombe hari ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi Israel n’u Rwanda byashoyemo amafaranga kugira ngo bifashe abahinzi b’Abanyarwanda kongera ubumenyi bwabo mu buhinzi no kwihugura.

Bituma abize ubuhinzi,  baba barabwigiye muri Israel cyangwa ahandi, babona aho bihugurira bitabaye ngombwa ko basubira muri Israel.

Ikindi ni uko kuba kiriya kigo gihari bifasha abize ubuhinzi gukorera ubushakashatsi ku bihingwa biteye ku butaka bw’u Rwanda kandi bigakoresha amazi, umwuka n’ikirere cy’u Rwanda.

Muri rusange umubano wa Israel n’u Rwanda uhagaze neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version