Zion Temple Yashinze Ikigo Cy’Imari

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko yeguriye  Authentic Word Ministiries /Zion Temple Celebration Center inshingano zo gucunga ikigo cy’imari cyahoze kitwa Axon Tunga Microfince Ltd ubu cyahinduriwe izina kitwa TRUST Capital –Kira Microfince Ltd kuko yagitsindiye.

Itangazo rya Banki Nkuru y’u Rwanda rivuga ko mbere yari yahisemo gufata mu nshingano zayo ibyo gucunga amafaranga yo mu kigo Axon Tunga Microfinance Ltd kugira ngo abanyamuryango bayo bakomeze bizere ko atekanye.

Kuva iri tangazo risohotse kandi rigasinywa na Guverineri w’iyi Banki, ubu ngo umutungo wose wa TRUST Capital –Kira Microfinance Plc uri mu biganza by’ikigo Authentic Ministries/ Zion Temple Celebration Centre.

- Advertisement -

Turacyagerageza kuvugisha muri Zion Temple mu rwego rwo kumenya icyo abakiliya babo bashya bazasabwa ngo batangire imikoranire ndetse n’icyizere babaha cy’uko umutungo wabo utazahungabana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version