11 Mu Bafatanywe Ibyo Guturitsa Kigali City Tower Bagiye Gufungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo

Mu ntangiriro z’Ukwakira, 2021 nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13 yavugaga ko yafashe bari mu mugambi wo guturikiriza ibiturika mu nyubako ndende z’i Kigali.

Urukiko rwisumbuye rwa Kicukiro rwanzuye ko 11 muri aba  bantu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo abandi 2 baba bafunguwe by’agateganyo.

Polisi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nibo beretse itangazamakuru bariya bantu mu ntangiriro z’Ukwakira, 2021.

Icyo gihe  batangaje ko bariya bantu barimo n’Abanyarwanda bari mu mutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

- Kwmamaza -

Bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Turere twa Rusizi na Nyabihu.

Bafatanywe intsinga, imisumari, telefone, ibintu biturika na video bigishirizwagaho iby’ubuhezanguni.

Bakurikiranyweho ibyaha birindwi:

Gucura umugambi wo gukora icyaha, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyagwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa n’abantu, gusenya inyubako cyangwa uburyo bwo gutwara abantu hagamijwe iterabwoba no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Ngo bigishwaga guturitsa ibisasu n’umuntu ufite inkomoko yo muri Kenya ariko waturutse muri Mozambique, mu mutwe w’iterabwoba urimo kurwanywa n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.

Byari biteganyjijwe ko batangira gusomerwa ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo saa cyenda kuri uyu wa Mbere tariki 20, Ukuboza, 2021 ariko umunyamakuru wa Taarifa yasanze kubasomera bitaratangira.

Ubwo berekwaga abanyamakuru mu ntangiriro z’Ukwakira, 2021

Icyumba cyari cyuzuye abantu baje gukurikirana isomwa rya ruriya rubanza.

Twahasanze umutekano wakajijwe, hari imbwa zisaka niba nta biturika kandi abinjira bose bagombaga kuba barikingije kabiri kandi bafite n’igipimo cya COVID-19 cyerekana ko batanduye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version