Iri janisha ringana n’Abanyarwanda barenga gato abantu 200,000 abenshi muri bo bakaba abantu bari mu gihe cyo gukora akazi.
Ubwo u Rwanda rwifatanyanga n’amahanga ku munsi wo kurwanya diyabete niho iby’iyi ndwara itandura byavugiwe hagamijwe ko abantu bayimenya bakayirinda.
Uretse amafaranga bimutwara umuntu uyirwaye( igira amoko bita Type 1 na Type 2…), iramuzahaza ntishobore gukora bikadindiza n’igihugu.
Abakozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima, Rwanda Bio-medical Center, bakora mu ishami ryo kurwanya indwara zitandura bavuga ko haba mu Rwanda haba no mu mahanga, indwara ya diyabete yibasira abantu bari mu kigero cyo gukora.
Umwe muri bo ati: “Akenshi abantu bari mu kazi bahora bicaye. Ntibabona umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no kubona indyo iboneye bikaba bigoye. Ntibakunda no kubona umwanya wo kwisuzumisha. Bahura n’ibibazo byo guhangayikira mu kazi…ibyo byose bigatuma bagira ibyago biruta iby’abandi bantu basanzwe byo kuba barwara indwara ya diyabete.”
Umubare wabo bantu bahura n’ibyo byago ni abantu barindwi(7) mu bantu icumi( 10) barwaye diyabete, baba bari mu icyo cyiciro cy’abakozi.
Minisitiri ushinzwe abakozi ba Leta n’umurimo Ambasaderi Nkulikiyinka Christine asaba abakozi kwita ku buzima bwabo, bakagira imirire myiza, bakisuzumisha kandi bagakora siporo kugira ngo nibagira ubuzima bwiza bizatume bakorera igihugu cyabo neza.
Ati: “Birumvikana ko umuntu urwaye udafite ubuzima bwiza n’umusaruro uba mukeya, uba mubi. Ni ukuvuga ngo niba dushaka kwiteza imbere nk’umuntu, nk’umuryango, nk’igihugu, turasabwa kwimenya tukagira ubuzima bwiza.”
Mu Rwanda insanganyamatsiko yahariwe kuzirikana no kurwanya diyabete igira iti ‘Turwanye diyabete twita k’ubuzima bwiza mu kazi’.
Buri kwezi k’Ukuboza, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health Organization, ritegura insanganyamatsiko ibihugu biwugize bikurikiza mu kurwanya diyabete.
Tariki 14, Ugushyingo, 1991 nibwo byatangiye, bigakorwa mu rwego rwo kuzirikana n’akamaro Umunya Canada witwaga Sir Frederick Grant Banting wavumbuye umuti ushingiye ku musemburo ugabanya isukari mu mubiri w’umuntu witwa Insulin yagiriye isi.
Bahisemo iriya tariki kuko ari yo yavukiyeho mu mwaka wa 1891 apfa tariki 21, Gashyantare, 1941 afite imyaka 49.
Urubuga rwandikwaho ibya diyabete n’ibindi by’indwara zitandura rwitwa Medify ruvuga ko ku isi hose abantu miliyoni 400 bafite diyabete, bakaba bangana na 9% by’abatuye isi.
Biramutse bigenze nk’uko ubushakashatsi bwabo bwabibonye, mu mwaka wa 2040 ni ukuvuga mu myaka 15 iri imbere, abafite iyi ndwara bazaba ari miliyoni 600.
Ubushinwa nibwo bufite abarwayi benshi ba diyabete kuko ari abantu miliyoni 140( ni imibare ya WHO yo mu mwaka wa 2021), bugakurikirwa n’Ubuhinde bufite abarwayi miliyoni 74.


