Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko amafaranga abantu basuye u Rwanda mu mwaka wa 2024 baguze ibintu na serivisi ari Miliyoni $ 579.5 mu gihe mu mwaka wa 2023 yari Miliyoni $563.8.
Raporo ya kiriya kigo yitwa Travel Expenditure Survey niyo ikubiyemo iyo mibare.
Iba ikubiyemo uko abasuye u Rwanda umwaka ku wundi baguze ibintu na serivisi aho bacumbikiwe cyangwa batembereye hose mu gihugu.
Abashyitsi basura u Rwanda baba bagenzwa na byinshi.
Bamwe bazanwa no gusura pariki z’iki gihugu, abandi bakaza baje gusura inshuti n’abavandimwe, hakaba abaje kwiga cyangwa mu ngendo ntagatifu mu gihe hari n’abaza batari burare.
Abo bose bakenera aho kurara hameze neza kandi bagahabwa n’uburyo bwo gutembera mu bice bitandukanye by’u Rwanda ari nako aho bageze hose bahaha.
Raporo ivugwa muri iyi nkuru yakusanyije imibare yo guhera mu Ugushyingo, 2024 kugeza tariki 30, Mutarama, 2025, iyi ikaba imibare yahaye abahanga mu ibarurishamibare ishusho rusange y’uburyo abasuye u Rwanda muri kiriya gihe bahashye ibintu bitandukanye.
Ibisubizo bakura muri ubwo bushakashatsi byerekana ndetse n’uko Abanyarwandda batembereye hirya no hino mu gihugu nabo bahashye aho batemberereye.
Iba ikubiyemo ibyaguriwe aho abantu bacumbitse, ibiribwa cyangwa ibinyobwa bahashye, ayo bishyuye ibinyabiziga byabatwaye, ayo bishyuye muri stades cyangwa ahandi habera imyidagaduro, ibikoresho by’uburezi cyangwa iby’ubuzima baguze ndetse na tike zo kwambuka ibihugu baguze.
Imibare iri muri ririya raporo ivuga ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bishyuye Miliyoni $363.8 ku ngendo bakoze bajya cyangwa bava mu mahanga.
Ni amafaranga yiyongereye kuko ari Miliyoni $215.6 ugereranyije n’uko yari yitezwe kwinjira.
Mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2024, byari biteganyijwe ko amafaranga nk’ayo azinjira mu Rwanda azaba ari Miliyoni $126.1 ariko mu minsi mikuru hakaba hari hateganyijwe kwinjira Miliyoni $56.2.
Mu gihembwe cya mbere cy’uriya mwaka byari biteganyijwe ko Abanyarwanda bari byishyure serivisi z’ingendo ku giciro cya Miliyoni $91.0, muri yo agera kuri Miliyoni $36.3 akaba yari ayo mu ngendo z’ubucuruzi.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga mu gihembwe cya kane cy’’umwaka wa 2024 ko abantu basuye u Rwanda batari burutindemo bari abantu 76,438, aba bazanywe n’indege mu gihe abaciye ku butaka ari 248,646.
Abanyarwanda babaga mu mahanga bakagaruka mu Rwanda baje n’indege ni 56,324 naho abaje baciye ku butaka aria bantu 339,110.
Umwanzuro w’iriya raporo uvuga ko imibare nk’iyi iba igomba gufasha abakora politiki kuyiheraho bategura izindi zafasha mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.
Imibare yerekana ko abaza mu Rwanda baje n’indege baturutse mu mahanga biganjemo abava muri Aziya kandi akenshi baba bazanywe no kwiga.
Abo ni abaza bataje kuhatura.
Abandi benshi baza mu Rwanda muri ubu buryo ni abaturuka muri Afurika.