Repubulika Ya Dominikani: Abantu 98 Bapfiriye Mu Kabyiniro

Repubulia ya Dominikani ituwe n'abantu barenga Miliyoni 11.

Ibyari ibyishimo no kwidagadura byahindutse imiborogo ubwo igisenge cya kamwe mu tubyiniro two mu Murwa mukuru wa Repubulika ya Dominikani cyagwiraga abantu, abagera kuri 98 bagapfa abandi 150 bagakomereka.

Umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Santo Domingo, kikaba igihugu giherereye mu Majyaruguru y’Umugabane w’Amerika mu Nyanja ya Caribbea.

Ibi byago byabaye ahagana saa saba z’ijoro uyu wa Kabiri ubwo abantu bari baje mu kabyiniro ngo bumve umuziki w’umwe mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihugu witwa Rubby Pérez wari waje kubataramira mu kabyiniro kitwa Jet Set Nightclub.

Uyu muhanzi nawe ari mu bahasize ubuzima.

- Kwmamaza -

Nyuma y’ibi byago, abatabazi baracyakomeje gushakisha niba hari ababa bagihumeka ngo bakurwe hejuru y’inkuta zabagwiriye.

Umuyobozi w’ikigo cya Repubulika ya Dominikani gishinzwe ubutabazi kitwa Emergency Operations Centre (COE), Juan Manuel Méndez, avuga ko hari icyizere ko hari benshi mu bagwiriwe na biriya bikuta bagihumeka.

BBC yanditse ko mu bantu bari bari muri kiriya gitaramo harimo abanyapolitiki, abakinnyi n’abandi bantu bazwi muri kiriya gihugu.

Umwe mu banyapolitiki wari uhari  akaba yahasize ubuzima ni Guverineri w’Intara ya Monte Cristi witwa Nelsy Cruz, akaba mushiki w’umwe mu bakinnyi bakomeye bamenyekanye muri kiriya gihugu witwa Nelson Cruz.

Imwe muri videos zafatiwe imbere muri kariya kabyiniro yumvikanisha ijwi ry’umuntu utaka ko hari ikintu kigwiriye bagenzi be.

Umwe mu bafashaga umuhanzi Rubby Pérez kuririmba yabwiye abanyamakuru ko ubwo kiriya cyago cyababagaho, icyumba cyose cyari cyuzuye abafana.

Perezida wa Repubulika ya Dominikani witwa Abinader yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri ibi byago.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version