34% By’Abanya Kigali Bafite Umubyibuho Ukabije

Amajyambere agira ikiguzi. Kubera ko ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange n’ubw’abatuye Umujyi wa Kigali by’umwihariko bwateye imbere, bamwe bagize amafaranga batangira kurya ibikize ku byubaka umubiri byinshi ntibakora siporo bituma babyibuha cyane.

Ubushakashatsi buherutse gusohorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, bwatangaje ko 34% by’abatuye Umujyi wa Kigali bafite ikibazo cy’ibilo by’umurengera kandi akenshi ibi bijyanirana n’indwara zirimo iz’umutima, diyabete, umuvuduko w’amaraso n’ibindi.

Amafaranga menshi[ kuri abo babyibushye batyo] atuma banywa inzoga ndetse n’itabi kandi nabyo ni abanzi b’ubuzima bwa muntu.

Imibare ya kiriya kigo ivuga ko umubyibuho ukabije cyane wavuye kuri 2.8% mu mwaka wa 2013 ugera kuri 4.3% mu mwaka wa 2022.

- Kwmamaza -

Abari n’abategarugori batuye mu Mujyi wa Kigali nibo bafite iki kibazo kurusha abagabo kubera ko bibasiwe inshuro ebyiri kubarusha.

Umuvuduko ukabije ukomoka ku mpamvu zirimo n’uyu mubyibuho kugeza ubu mu Banyarwanda uri ku kigero cya 15% kugera 17% kandi 43% by’Abanyarwanda barengeje imyaka 60 y’amavuko bafite iki kibazo.

Abanyarwanda barwaye diyabete bangana na 3%, abanywa itabi bo baragabanutse bava kuri 13%  mu mwaka wa 2013 bagera kuri 7%  mu mwaka wa 2022.

Ku rundi ruhande, abanywa inzoga bo bariyongereye bava kuri 41% mu mwaka wa 2013 bagera kuri 48% mu mwaka wa 2022.

Abagabo baracyari aba mbere mu kunywa inzoga kuko bafite ijanisha 62% n’aho  abagore bakagira 34%.

Mu Rwanda hose, abatuye Intara y’Amajyaruguru nibo banywa inzoga cyane( 56%) hagakurikiraho abo mu Ntara y’Amajyepfo bafite 51%.

Indi mibare ya kiriya kigo ivuga ko kurya imbuto n’imboga mu Banyarwanda biri hasi inshuro eshanu(5) munsi y’igipimo fatizo.

Ibi bivuze ko nta birinda indwara byinshi barya bityo imibiri yabo ikaba yugarijwe.

Icyakora Abanyarwanda barya umunyu mwinshi kuko buri munsi muri rusange barya garama 8 zawo kandi ubundi abantu batagomba kurenza garama eshanu.

Abanyarwanda boza amenyo kabiri ku munsi ni 19%, hano bikumvikanisha ko hari abayoza rimwe cyangwa ntibayoze na rimwe.

Iyo akanwa katozwa buri munsi kandi inshuro eshatu, bituma amenyo acukurika, ishinya ikoroha ikajya iva amaraso kenshi kandi bigashyira umuntu mu kaga ko kurwara izindi ndwara zirimo n’izifata urwungano rw’ubuhumekero cyangwa ngogozi.

Mu  Mujyi wa Kigali niho hari abitabira siporo benshi (7%), hagakurikiraho abo mu Ntara y’Amajyepfo (6%).

Abatambara ingofero irinda impanuka (kasike) baganutse ho 44%, bava kuri 74% mu mwaka wa 2013 bagera  kuri 30% mu mwaka wa 2022.

Ku bijyanye n’ubuzima bw’abari n’abategarugori, abisuzumishije kanseri y’inkondo y’umura ni 11%.

Imibare itanzwe haruguru yerekana ko n’ubwo imibereho y’Abanyarwanda muri rusange yabaye myiza, ku rundi ruhande bakeneye gusobanurirwa ko siporo no kurya ibiryo bitiganjemo amavuta menshi n’isukari mu biribwa ari ingenzi.

Ibi kandi bigomba gutangira kubwirwa abana bakiri bato, bagakura babyigira mu mashuri, bagatozwa akamaro ka siporo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version