Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 34% By’Abanya Kigali Bafite Umubyibuho Ukabije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

34% By’Abanya Kigali Bafite Umubyibuho Ukabije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 July 2023 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amajyambere agira ikiguzi. Kubera ko ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange n’ubw’abatuye Umujyi wa Kigali by’umwihariko bwateye imbere, bamwe bagize amafaranga batangira kurya ibikize ku byubaka umubiri byinshi ntibakora siporo bituma babyibuha cyane.

Ubushakashatsi buherutse gusohorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, bwatangaje ko 34% by’abatuye Umujyi wa Kigali bafite ikibazo cy’ibilo by’umurengera kandi akenshi ibi bijyanirana n’indwara zirimo iz’umutima, diyabete, umuvuduko w’amaraso n’ibindi.

Amafaranga menshi[ kuri abo babyibushye batyo] atuma banywa inzoga ndetse n’itabi kandi nabyo ni abanzi b’ubuzima bwa muntu.

Imibare ya kiriya kigo ivuga ko umubyibuho ukabije cyane wavuye kuri 2.8% mu mwaka wa 2013 ugera kuri 4.3% mu mwaka wa 2022.

Abari n’abategarugori batuye mu Mujyi wa Kigali nibo bafite iki kibazo kurusha abagabo kubera ko bibasiwe inshuro ebyiri kubarusha.

Umuvuduko ukabije ukomoka ku mpamvu zirimo n’uyu mubyibuho kugeza ubu mu Banyarwanda uri ku kigero cya 15% kugera 17% kandi 43% by’Abanyarwanda barengeje imyaka 60 y’amavuko bafite iki kibazo.

Abanyarwanda barwaye diyabete bangana na 3%, abanywa itabi bo baragabanutse bava kuri 13%  mu mwaka wa 2013 bagera kuri 7%  mu mwaka wa 2022.

Ku rundi ruhande, abanywa inzoga bo bariyongereye bava kuri 41% mu mwaka wa 2013 bagera kuri 48% mu mwaka wa 2022.

Abagabo baracyari aba mbere mu kunywa inzoga kuko bafite ijanisha 62% n’aho  abagore bakagira 34%.

Mu Rwanda hose, abatuye Intara y’Amajyaruguru nibo banywa inzoga cyane( 56%) hagakurikiraho abo mu Ntara y’Amajyepfo bafite 51%.

Indi mibare ya kiriya kigo ivuga ko kurya imbuto n’imboga mu Banyarwanda biri hasi inshuro eshanu(5) munsi y’igipimo fatizo.

Ibi bivuze ko nta birinda indwara byinshi barya bityo imibiri yabo ikaba yugarijwe.

Icyakora Abanyarwanda barya umunyu mwinshi kuko buri munsi muri rusange barya garama 8 zawo kandi ubundi abantu batagomba kurenza garama eshanu.

Abanyarwanda boza amenyo kabiri ku munsi ni 19%, hano bikumvikanisha ko hari abayoza rimwe cyangwa ntibayoze na rimwe.

Iyo akanwa katozwa buri munsi kandi inshuro eshatu, bituma amenyo acukurika, ishinya ikoroha ikajya iva amaraso kenshi kandi bigashyira umuntu mu kaga ko kurwara izindi ndwara zirimo n’izifata urwungano rw’ubuhumekero cyangwa ngogozi.

Mu  Mujyi wa Kigali niho hari abitabira siporo benshi (7%), hagakurikiraho abo mu Ntara y’Amajyepfo (6%).

Abatambara ingofero irinda impanuka (kasike) baganutse ho 44%, bava kuri 74% mu mwaka wa 2013 bagera  kuri 30% mu mwaka wa 2022.

Ku bijyanye n’ubuzima bw’abari n’abategarugori, abisuzumishije kanseri y’inkondo y’umura ni 11%.

Imibare itanzwe haruguru yerekana ko n’ubwo imibereho y’Abanyarwanda muri rusange yabaye myiza, ku rundi ruhande bakeneye gusobanurirwa ko siporo no kurya ibiryo bitiganjemo amavuta menshi n’isukari mu biribwa ari ingenzi.

Ibi kandi bigomba gutangira kubwirwa abana bakiri bato, bagakura babyigira mu mashuri, bagatozwa akamaro ka siporo.

TAGGED:DiyabetefeaturedIkigoIndwaraUbuzimaUmubyibuho
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayobozi Ba Polisi Ya Lesotho N’Iya Malawi Bitabiriye Igikorwa Cyagenewe Iy’u Rwanda
Next Article Kaminuza Y’Ubuzima Rusange Ya Butaro Ku Mwanya Mwiza Muzo Muri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?