Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 65% By’Ababyeyi Nibo Batanga Umusanzu Wo Kugaburirira Abana Ku Ishuri- MINEDUC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

65% By’Ababyeyi Nibo Batanga Umusanzu Wo Kugaburirira Abana Ku Ishuri- MINEDUC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 August 2024 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yatangaje ko hari ababyeyi batarumva akamaro ko gutanga umusanzu wo kugaburirira abana ku ishuri, bigatuma ifunguro bahabwa rituba.

Avuga ko abawutanga bangana na 65%, agasanga kuba abandi bataritanga biterwa ahanini n’uko batumva akamaro kabyo.

Yavuze ko abataritanga bakwiye kumva ko iyo ritanzwe rituma abana biga neza kuko baba badashonje, bigatuma batsinda kurushaho.

Yaboneyeho kuvuga ko burya buri mwaka Leta ishyira muri iyi gahunda Nkunganire ya Miliyari Frw 90 kugira ngo igende neza.

Ashingiye ku musaruro iriya gahunda yagize mu myigire y’abana, Irere asanga ikwiye kurushaho gutezwa imbere.

Avuga ko  yatangiye hagaburirwa abigaga amashuri yisumbuye kandi nabo bacye.

Yaje kwaguka igera no ku biga amashuri abanza ndetse nyuma ya COVID-19 iragurwa igera kuri bose, ibyo Irere yise universal.

Irere Claudette avuga ko nyuma y’uko iyi gahunda yaguwe ikagera henshi yatumye abana benshi bataga ishuri barigarukamo.

Si ukugaruka ku ishuri gusa ahubwo ngo barushijeho no gutsinda.

Ati: “ Icya kabiri twishimira kurushaho ni uko n’imitsindire yabo igenda iba myiza uko imyaka igenda ihita”.

Iyi mitsindire akenshi iterwa n’uko abana biga babyitayeho kuko baba badashonje bityo bakumva neza ibyo mwarimu abigisha.

Kubera ko kugira ngo ibyo abana barya biboneke bisaba ko n’ababyeyi bagira icyo batanga, hari bamwe batabikora kubera impamvu Irere avuga ko ziterwa ahanini no kutumva neza akamaro kabyo.

Umubyeyi ufite umwana wiga amashuri abanza asabwa kuko asabwa Frw 975  cyangwa Frw 1000 kandi ku gihembwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi  Claudette Irere avuga ko ayo ari amafaranga  macye kuko atangwa mu gihe kirekire kandi  iyo uyabaze mu mwaka usanga atagera neza ku Frw 3000.

Avuga ko muri rusange,  ababyeyi bamaze kumva akamaro kabyo kuko mu mwaka ushize w’amashuri abangana na 65% ari bo batanze amafaranga yo kunganira ifunguro abana bahererwa ku ishuri.

Minisiteri y’uburezi  ivuga ko iyo ababyeyi badatanze uwo musanzu bigira ingaruka ku ngano n’ubwiza by’ibyo abanyeshuri bagaburirirwa ku ishuri.

Ku byerekeye itangwa ry’amasoko y’abagemurira amashuri ibiribwa bigenewe abana, Irere Claudette avuga ko icyo kibazo gikwiye kubonwa mu buryo bubiri:

Ubwa mbere ni uko bigitangira amasoko yatangwaga n’amashuri, buri shuri rikitangira isoko.

Ikibazo cyaje kuba icy’uko wasangaga amashuri ari mu Murenge umwe atanga ibiciro ahahiraho birtandukanye, biza gutuma Minisiteri y’uburezi ibivana ku rwego rw’ikigo ibishyira ku rwego rw’Akarere.

Irere ati: “ Niba igiciro gitandukanye ariko byibura mu Karere kibe ari kimwe”.

Yishimira ko uyu muvuno uri gutanga umusaruro ugereranyije n’uwa mbere ariko akavuga ko hari ibikinozwa kuko ibiri kuba muri iki gihe hari ibyo bitangaho amasomo.

Uburyo bwa kabiri,  nk’uko yabisobanuriya RBA, Claudette Irere avuga ko kugira ngo iriya gahunda ikunde neza byasabye ko na Leta ishyiramo Nkunganire ya Miliyari Frw 90 buri mwaka.

Ayo mafaranga ni menshi ku buryo Irere adakwiye gufatwa nk’ayajugunywe bityo bigasaba ko Leta ikurikirana uko iby’amasoko y’ibiribwa agenewe abana atangwa.

Irere yabwiye RBA ko hari indi gahunda yiswe Dusangire Lunch yatekerejwe mu mu rwego rwo gufasha abana bafite ababyeyi badatanga uriya musanzu kugira ngo nabo babone icyo bafungura saa sita.

Avuga ko batekereje uburyo iyo gahunda bayihinduka iyo Umunyarwanda wese yiyumvamo.

Ati: “Abana ni abacu, igihugu ni icyacu, amashuri ni ayacu. Aho kugira ngo twicare tuvuge ngo iyi gahunda ntigenda neza ahubwo twese twakwibaza uruhare twabigiramo ni uruhe?”.

Mu rwego rwo kugira ngo buri wese ashobore gutanga umusanzu we, MINEDUC yakoranye n’ibigo binyuranye kugira ngo buri wese abikore.

Avuga ko Dusangire Lunch ari igikorwa cyo gushishikariza abifite gutanga umusanzu wafasha abana bo mu miryango itishoboye kubona uriya musanzu.

Yatanze urugero rw’uko umuntu usanzwe unywa ikawa iyo ayiguze akenshi agakombe kayo kaba kagura hagati ya Frw 2500 na Frw 3000 ni ukuvuga amafaranga yishyuriye umwana wo mu mashuri abanza umusanzu w’umwaka wose.

Bivuze ko uwatanga Frw 10,000 yaba yishyuriye abana batatu mu gihe cy’umwaka wose.

Muri ubu bukangurambaga, ababyeyi b’abana biga mu bigo birebwa niyo gahunda nibo bibutswa ko bakwiye gutangirira abana babo bose.

Ubundi bukangurambaga bukorwa ni ubukorerwa ku bahoze biga ku bigo runaka, bagashishikarizwa kuhatanga ayo mafaranga nk’uko hari gahunda nziza ijya ibaho yitwa Garuka Ushime ireba abize ku bigo runaka.

Yunzemo ko hari n’ubundi buryo bw’ubukangurambaga bukusanyiriza hamwe umusanzu rusange, Minisiteri y’uburezi igahitamo aho ibona hakwiye guhabwa amafaranga kurusha ahandi bitewe n’aho bikenewe cyane.

Avuga kandi ko abandi babishaka bashobora kohereza ubufasha bwabo bw’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa MoMo bakanze *182*3*10#.

Ku Banyarwanda baba mu mahanga, Minisiteri y’uburezi ivuga ko bashobora korohereza abana baba mu Rwanda kubona ifunguro binyuze ku mikoranire na Vuba Vuba, runaka akaba yarigurira abana hanyuma ikigo Vuba Vuba kikarimugezaho.

Minisiteri y’uburezi ishima Abanyarwanda muri rusange kubera uruhare rwabo mu gutuma uburezi bugenda neza abana bakabonera ifunguro ku ishuri.

TAGGED:AbabyeyiAbanafeaturedIfunguroIrereIshuriMINEDUCUmusanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MINECOFIN Yategetse Ko Ibimina Biba Byanditswe Ku Murenge
Next Article DRC: Abantu 15 Barimo N’Abanyarwanda Bafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?