DRC: Abarwanyi Ba ADF Bahitanye Abantu 35

Modern Map - Nord-Kivu province map of DR Congo

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Beni haravugwa ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi na ADF buhitana abantu 35.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, niyo ibyemeza.

Bishwe hakoreshejwe intwaro gakondo kandi abandi batandatu nabo barakomerekejwe bikomeye.

Nyuma yo kubica bagakomeretsa n’abandi, abarwanyi ba ADF bashumitse inzu z’abo baturage zirakongoka.

- Advertisement -

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zikorera muri kariya gace witwa Capitaine Anthony Mwalushayi avuga ko abarwanyi ba ADF bashimuse n’abandi baturage bo muri kariya gace.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version