7 mu bapimwe mbere ya Misa yo kwakira Cardinal Kambanda basanze banduye COVID-19

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yabwiye  abanyamakuru ko barindwi mu bantu bapimwe mbere ya  Misa yo kwikira Cardinal Kambanda basanzwe baranduye COVID-19. Umuhango wo kwakira Cardinal Antoine Kambanda wabaye taliki 06, Ukuboza, 2020. Uyu muhango witabiriwe kandi na Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro.

Yasubizaga ikibazo cyo kumenya uko basanze ubwandu bumeze mu mashuri, asubiza ko abasuzumwe bari mu ngeri nyinshi haba abanyeshuri, abagenzi batambuka n’abandi.

Dr Ngamije yaje gukomoza ku bwandu babonye ubwo bapimaga abantu mbere y’uko bitabira umuhango wo kwakira Cardinal Antoine Kambanda.

Ati: “Ubwo twapimaga abantu mbere y’uko bitabira bumuhango wo kwakira Cardinal wacu, twasanze harimo  abantu barindwi gusa banduye.”

- Kwmamaza -

Misa yo kwakira Cardinal Kambanda yabaye mu gitondo cyo ku wa 06, Ukuboza, 2020 muri Kigali Arena.

Taliki 28, Ugushyingo, 2020 nibwo Mgr  Kambanda Antoine yagizwe Cardinal wa mbere u Rwanda rufite.

Ikiganiro cyahuje Minisitiri Ngamije kandi cyari kitabiriwe n’abandi ba Minisitiri barimo uw’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka, uw’ubucuruzi, Madamu Soraya Hakuziyaremye, uwa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.

Intego yari ugusobanurira Abanyarwanda ibyerekeye ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana igafata imyanzuro irimo no gusaba abaturage ko baba bageze mu ngo zabo saa tatu z’ijoro(9h00 pm) ariko ab’i Musanze bo bakaba bagezeyo saa moya z’ijoro(7h00pm).

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka avuga ko icyatumye Leta ifata ziriya ngamba ari ukurengera Abanyarwanda, ko itagamije kugira uwo ibuza kwisanzura.

Shyaka avuga ko ibyiza ari uko Abanyarwanda bakwigomwa ibyishimo nk’uko bari basanzwe babigira mu mpera z’umwaka ariko bakizera ko bazaba bafite ubuzima bwiza mu mwaka utaha.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco yavuze ko Polisi izakomeza akazi ko kureba ko amabwiriza ya Guverinoma akurikizwa kandi akemeza ko abantu badakwiye gufata Polisi nk’umwanzi wayo ahubwo bagafata COVID-19 nk’umwanzi wabo kuko yica cyangwa ikazahaza.

Dr Ngamije Daniel
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version