‘Umukiliya utishimye’ yandikiye MTN ibaruwa mu nyuguti zitukura ayinenga

Umunyarwanda witwa Rugasaguhunga Ruzindana yandikiye ibaruwa Ikigo gicuruza Serivisi z’itumanaho na murandasi, MTN, ayicisha kuri Twitter akinenga ko amaze Icyumweru adashobora gukoresha murandasi yaguze imuhenze, yabaza ababishinzwe bakamusiragiza.

Kuri Twitter yanditse ati: “Mbabajwe no kubandikira nkoresheje ikaramu y’UMUTUKU. Birababaje cyane kubasaba service Icyumweru cyose ntacyo mumfasha. Ni ngombwa ngo umuntu ajye yiyambaza RURA igihe cyose mubone KUMUFASHA?- Umukiliya utishimye –RR.

Ibaruwa yanditswe n’Umunyarwanda anenga serivisi mbi avuga ko yahawe na MTN

Alain Numa uyobora Ishami rya MTN rishinzwe kuyivugira yabwiye Taarifa ko atahakana ko ibibazo bya Tekiniki bitaba mu kigo avugira ariko akemeza ko ikibazo cya Rugasaguhunga cyakemuwe kandi ko  n’undi wagira ikibazo yajya akibagezaho bakagikemura.

Ku ngingo y’uko hari ubwo batinda kwitaba ababakeneyeho serivisi, Alain Numa avuga ko akenshi biterwa n’uko umurongo wabo uba uri guhamagarwa n’abantu benshi bityo bamwe ntibitabwe uko babyifuza.

- Advertisement -

Ati: ” Sinahakana ko hari abo dutinda kwitaba ariko biterwa n’umubare w’abantu baba baduhamagara bashaka serivisi kandi uko call center iteye ni uko uwahamagaye mbere ari we ubanza kwitabwa hagakurikiraho uwamukurikiye gutyo, gutyo!”

Avuga ko muri rusange MTN itanga serivisi nziza ariko ko niyo habaho ikibazo, buri wese yemerewe kukibagezaho bakagikemura.

Alain Numa(Photo@Inyarwanda.com)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version