Urujeni Yatangiye Guhagararira u Rwanda mu Bwami Bwa Jordania

Staff Write
1 Min Read

Nyuma yo gutangwaho umukandida ngo azahagararire inyungu z’u Rwanda mu bwami bwa Jordania, Urujeni Bakuramutsa Feza yashyikirije ubuyobozi bw’ubu bwami impapuro zimwemerera gutangira imirimo.

Afite ikicaro cya Ambasade mu Murwa mukuru Amman.

Niwe ubaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda mu bwami bwa Jordania.

Bakuramutsa Feza Urujeni yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Jordania avuye ku nshingano zo kuyobora Ibiro by’Umukuru w’igihugu, inshingano yakoze asimbura Madamu  Inès Mpambara usigaye ari Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinze imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Minisiteri Mpambara ayobora yitwa Ministry of Cabinet Affairs.

U Rwanda ruzafatanya na Jordania mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano, ubukerarugendo n’izindi.

https://test.taarifa.rw/u-rwanda-rwaganiriye-na-jordan-uko-bakongera-ikibatsi-mu-mubano/

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *