U Rwanda Rwiyemeje Gukomeza Kunoza Ubucukuzi Bw’Amabuye Y’Agaciro

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Zahabu ni rimwe mu mabuye y'agaciro afatiye runini ubucukuzi mu Rwanda.

Umwe mu myanzuro yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ikaba mu myanzuro 12 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka ni uwo gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro.

Ingingo y’amabuye ni imwe muzaganiriweho mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka yari ibaye ku nshuro ya 20.

Isomere iyo myanzuro uko ari 12:

1.Kunoza itegurwa n’ikurikirana ry’imishinga kugira ngo irangire ku gihe

cyateganyijwe, igere ku ntego zayo kandi ababishinzwe bakabibazwa.

2.Gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no

kuyongerera agaciro.

3.Gushimangira ingamba zo kongera kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hongerwa ifumbire n’imbuto z’indobanure, serivisi zo kuhira no gutera intanga hifashishijwe ikoranabuhanga.

4.Gufasha by’umwihariko inganda, hagamijwe kongera umusaruro n’ubushobozi bwo guhatana ku isoko, kongera agaciro k’ibyo zikora no gukemura ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.

5.Gukemura ibibazo bikigaragara muri za One Stop Centres binyuze mu kunozano koroshya inzira n’amabwiriza no gukangurira abaturage kumenya neza ko izi serivisi zibaho.

6.Kwihutisha ibikorwa byo guhuza SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’Igihugu.

7.Kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, guteza imbere impano z’abanyeshuri no kunoza by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza.

8.Guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro by’urubyiruko, impano zarwo no kurwongerera ubumenyingiro n’ubushobozi birufasha kubona imirimo no kwiteza imbere.

9.Gufasha urubyiruko kwidagadura, kuruhugura mu myuga itandukanye, guhanga no kuzamura impano zarwo.

10.Gukomeza kunoza itegurwa ry’imihigo hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, gutanga serivisi nziza no kunoza umurimo.

11.Kunoza ingamba zo kwegera abaturage no kubafasha guhindura imyumvire kugira ngo barusheho kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere.

12. Gushyira imbaraga mu ngamba zo gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Umushyikirano wo ku nshuro ya 20 wateraniye i Kigali kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6, Gashyantare, uyobowe na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame.

Mu bitabiriye Umushyikirano, harimo abayobozi batandukanye n’ abahagarariye abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’ imiryango mpuzamahanga, n’abandi bafatanyabikorwa, n’itangazamakuru.

Perezida yibukije abawitabiriye akamaro k’ ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iwufatirwamo nk’ inkingi mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu guharanira kwigira.

Icyo gihe yasabye abayobozi kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire, bashyira iteka umuturage ku isonga kandi bagahora biteguye kubazwa ibyo bashinzwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *