Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko ubuhuza bukorwa na Togo ari bwo bwatuma hari ikigerwaho mu bibazo bya DRC hatarimo Uburundi.
Avuga ko uruhare Uburundi bufite mu bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC rububuza kuba umuhuza wizewe muri iki kibazo.
Hashize hafi ibyumweru bibiri Perezida Evariste Ndayishimiye ahawe ububasha bwo kuyobora Afurika yunze ubumwe, umwanya yasimbuyeho mugenzi we wa Angola Lorenco.
Mu myaka mike ishize, igihugu cye cyohereje ingabo zirenga 10,000 mu Burasirazuba bwa DRC ngo ziyifashe guhangana na M23.
Kuba zaragiyeyo ndetse zikaba zikiri yo biba impamvu u Rwanda rusanga itatuma Ndayishimiye agira uruhare mu buhuza muri kiriya kibazo.
Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ati: “Muri uru rwego, biragoye ko u Burundi nubwo buyoboye AU, bwajya mu buhuza kandi bwarafashe uruhande muri iyi ntambara.”
Asanga ubuhuza buyobowe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, bufatanyije n’Akanama k’abahuza batanu bwashyizweho na AU, bukwiye gukomeza akazi kabwo hatarimo u Burundi.
Avuga ko abo bahuza bakwiye gukomeza gushyigikira impande bireba no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington [u Rwanda na RDC byasinyanye arimo guhagarika intambara no guteza imbere ubukungu], agashimangira ko muri ibyo byose ntaho u Burundi bukwiye kugaragara.
Yibukije kandi ko ingabo z’u Burundi zashyizeho ibihe bidasanzwe mu bice byo mu Burasirazuba bwa DRC , zigota Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birushaho kongera ikibazo cyo kubonera imfashanyo abaturage bugarijwe n’imibereho mibi.
Ibyo yabivuze ku wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari kumwe na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Uburinganire, Kwitegura no Gucunga Ibibazo by’Ibiza, Hadja Lahbib uri mu ruzinduko mu Rwanda.
U Rwanda rumaze igihe kirekire rugaragaza ko rutishimiye uruhare rw’u Burundi muri iyi ntambara, by’umwihariko kuko ingabo zabwo, zoherejweyo zifatanyije na Leta ya DRC mu bufatanye na FDLR yashinzwe n’abasigaye bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kwifatanya n’ibice byahigiye kuzatera u Rwanda kandi byarasize birukozemo Jenoside byatumye rufata ingamba z’ubwirinzi ndetse rwemeza zitazavanwaho igihe cyose ruzaba rubona ko rwugarijwe.
Ingabo z’u Burundi ziri muri DRC zibarirwa mu bantu 20,000 kugeza ubu.
Indi nkuru bijyanye wasoma:
Uburundi: Uko Intiti Ibona Manda Ya Ndayishimiye Mu Kuyobora AU

