Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’imiryango itegamiye kuri Leta baramagana umugambi wa Leta wo kuvugurura Itegeko Nshinga bakavuga ko ari “gutesha abantu umwanya”.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta basohoye itangazo bahuriyeho ryamagana ihindurwa ry’Itegeko Nshinga bivugwa ko i Kinshasa bamaze kunoza.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri Leta banenga ko iki gikorwa ari uburyo bwo kurangaza abantu ku bibazo bikomeye by’imibereho n’umutekano muke igihugu gifite.
Nk’uko Jean-Claude Katende, umwe mu bayobozi bakomeye mu miryango itegamiye kuri Leta, abivuga ibyo gukusanya ibitekerezo ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga rya DRC ari ukwiyerurutsa gusa kuko ngo umushinga nyakuri wamaze gutegurwa n’ubutegetsi buriho.
Ubuyobozi bw’Ihuriro Lamuka rihuriza hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta buvuga ko ibyo Kinshasa iteganya gukora, ari ubushotoranyi.
Prince Epenge, umuvugizi wa Lamuka, yagereranyije iki gikorwa n’ubwigomeke mu nzego z’igihugu.
Ati: “Nk’uko abaturage bamaganye AFC/M23, ni ko bamagana no kwigomeka kwa Union Sacrée ishaka guhindura Itegeko Nshinga.”
Union Sacrée ni Ihuriro ry’amashyaka ari k’ubutegetsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Kuri Epenge, hari iby’ibanze bigomba kubanza kwitabwaho aho guhindura iryo Tegeko Nshinga
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashimangira ko ibibazo by’ingenzi bitari mu guhindura amategeko, ahubwo biri mu mibereho ya buri munsi y’abatuye Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ubukene n’imibereho, kubona amazi meza, amashanyarazi no kurwanya ubukene, imibereho y’abimuwe mu byabo mu Burasirazuba bw’igihugu, akazi n’umutekano muke, kubura amahirwe ku rubyiruko ngo rubone imirimo n’ibindi…biri mubyo uwo Epenge asanga bikwiye gukemurwa kurusha guhindagura amategeko.
Mu gusoza, Lamuka yihanangirije ko hashobora kuba umugambi wo gushaka manda ya gatatu, ivuga ko icyo gitekerezo “gishobora gutanya abaturage” no kongera guhungabanya igihugu gikomeje gushaka ubumwe.

