DRC: Abaturage Bagiye Kuhabwa Indangamuntu ‘Nshya’

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ikarita y'itora niyo yarangaga umuturage wa DRC

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarura ry’abaturage muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo(ONIP), Richard Ilunga yahawe inyandiko irimo imyirondoro y’abaherutse kwitabira amatora ngo azayihereho ategura indangamuntu igenewe abaturage. DRC iheruka guha abaturage bayo indangamuntu mu mwaka wa 1984.

Urutonde yahawe ni urw’abiyandikishije ku rutonde rw’itora mu mwaka wa 2022 ubwo habaga amatora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Félix Tshisekedi.

Ilunga yagejejweho urwo rutonde na Perezida wa Komisiyo y’amatora Dènis Kadima.

Uyu muhango wabereye i Kinshasa ku wa Kane, tariki 19, Gashyantare, 2026, uyobowe na Visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe Umutekano, n’Ubutegetsi bw’igihugu, Jacquemain Shabani Lukoo.

Kubarura abaturage no kubaha indangamuntu ni igikorwa Leta ya DRC ifata nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushyira hamwe imyirondoro y’abaturage bose.

Bijyanye na politiki ya Leta igamije guhuza amakuru hagati y’inzego za Leta zitandukanye.

Ikarita y’itora izashingirwaho mu gushyigikira gahunda yo kumenya no kwandika mu buryo bwuzuye abaturage bose ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingiwe ku hantu bavuka, irangamimerere yabo, imyaka n’ibindi biranga umuturage.

Mu ijambo rye, Richard Ilunga yavuze ko iki ari icyiciro gikomeye mu mateka y’imiyoborere y’igihugu, ashimangira ko kubona aya makuru bizihutisha ishyirwaho ry’urutonde rw’abaturage bose.

Ati: “Uyu munsi ni impinduka ikomeye mu mateka y’imiyoborere y’igihugu cyacu. Gushyiraho urutonde rusange y’abaturage ni igikorwa gisaba ubufatanye bwa bose. ONIP ntizagarukira gusa ku gutanga indangamuntu, ahubwo izubaka igihugu kigezweho aho buri muturage azamenyekana kuva avutse kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe.”

Ubwo yagezaga ijambo ku Nteko ishinga amategeko mu mezi make ashize, Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko Leta igiye gusubukura gahunda yo gutanga indangamuntu.

Yasobanuye ko mu mwaka wa 2026, ikigo ONIP kizaba ifite ingengo y’imari ihagije yo gutangiza igikorwa cyo gukusanya amakuru y’abaturage, hifashishijwe amakuru n’ibikoresho byakusanyijwe na Komisiyo y’Amatora.

Abaturage bamaze kwiyandikisha ku rutonde rw’abatora nibo bafitiwe amakuru y’ibipimo ndangamuntu abaranga  (biométriques), bakaba ari bo bazahabwa indangamuntu nshya.

Umushinga wari waradindiye

Nubwo indangamuntu yari yarasezeranyijwe kuva Félix Tshisekedi yajya k’ubutegetsi, kugeza ubu ntiragira uwo ihabwa bya nyabyo.

Abaturage ba Congo bamaze imyaka myinshi badafite iyi nyandiko y’ingenzi kuko iyahozeho kera ku gihe cya Mobuto yahagaritswe kuva muwa 1984.

Mu igerageza ryabanje, sosiyete yitwa Idemia yari yahawe isoko rifite agaciro ka Miliyari 1.2 z’amadolari y’Amerika yo gutanga ibikoresho byo gukora indangamuntu k’ubufatanye n’ikigo Afritech.

Icyakora, ayo masezerano yaje guseswa nyuma y’uko Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (IGF) busanze yari ihenze cyane.

Ibi byemezwa n’ikinyamakuru ACTUALITÉ.CD gifatanyije na Lighthouse Reports na Bloomberg.

Ubusanzwe abaturage ba DRC bamenyakanaga mu buryo bwemewe binyuze mu kwerekana ikarita y’itora bita ‘carte d’enrôlement’.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *