Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) rigaragaza impinduka mu misanzu yishyurwa n’abaturage hashingiwe ku byiciro by’imibereho yabo.
Nk’uko biteganywa n’iri teka, umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku bantu bari mu rwego rwa mbere rw’imibereho wageze kuri Frw 4.000 kuri buri muntu ku mwaka, aya mafaranga yose akishyurwa na Leta.
Abari mu rwego rwa kabiri batanga Frw 3.000 hiyongereyeho Frw 1.000 atangwa na Leta, mu gihe abari mu rwego rwa gatatu batanga Frw 5.000 ku mwaka ku muntu.
Ku bari mu rwego rwa kane, umusanzu ni Frw 8.000 ku mwaka, naho abari mu rwego rwa gatanu bakazajya batanga Frw 20.000 ku mwaka kuri buri muntu.
Ubu bwisungane mu kwivuza buri mu bigize gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere ubuvuzi bugera kuri bose (Universal Health Coverage), aho buri muturage ahabwa serivisi z’ubuvuzi atagombye atabogamiwe n’amikoro make.
Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB), gifite mu nshingano imicungire n’iterambere rya serivisi z’ubwisungane mu kwivuza.
Kongera imisanzu bije mu gihe Leta ikomeje gushora imari mu rwego rw’ubuzima, harimo kongera ibikoresho kwa muganga, kubaka no kuvugurura ibitaro n’ibigo nderabuzima no kongera umubare w’abakozi b’ubuzima.
Byitezwe ko izi mpinduka zizafasha kongera ireme rya serivisi, kwihutisha ubuvuzi no kugabanya ibibazo by’amikoro byajyaga bigira ingaruka ku mikorere y’ubwisungane mu kwivuza.
Nubwo hari abashobora kumva ko umusanzu wazamutse, Leta igaragaza ko hari uburyo bwo gufasha abatishoboye binyuze mu gutangira bamwe imisanzu yose cyangwa igice cyayo, hagamijwe ko nta muturage usigara inyuma mu kubona ubuvuzi.
Izi mpinduka zitezweho kurushaho gushimangira gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange.

