Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Juliet Murekatete avuga ko hari abaturage bamwe mubo ashinzwe bambuka imipaka bakajya muri Uganda batashishoje bikaba byabakururira gucuruzwa. Yabivugiye mu Murenge wa Tabagwe.

Murekatete yabivugiye mu ijambo yagejeje ku baturage bari baje kumva ubutumwa bubaburira bwa RIB bw’uko batarebye neza, bakwisanga mu maboko y’abagizi ba nabi bungukira mu gucuruza abantu.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruri mu bukangurambaga bwo kuburira abiganjemo urubyiruko n’ab’igitsinagore ko hanze aha hari abantu babonamo abandi ibicuruzwa.
Juliet Murekatete avuga ko kujya muri Uganda cyangwa mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda kuhashakira amaramuko ubwabyo nta kibi kibirimo.
Icyakora, asaba abaturage cyane cyane urubyiruko n’abagore cyangwa abakobwa kujya bagira amakenga, ntibajye bahita bashamadukira ibyo basezeranywa n’abantu batazi birimo amafaranga menshi kandi mu gihe gito kuko byagaragaye ko hari ubwo biba ari umushibuka.
Ati: “Mujye mushishoza kuko hari ubwo imipaka yaba icyuho cyo gucuruza abantu bacu. Abenshi mu bacuruzwa kandi babanza kurara mu macumbi yacu. Kuki twagira uruhare mu gutuma abantu bacu bacuruzwa?”
Ababyeyi b’abo bana bacuruzwa kandi bumva ko nta kibazo kiri mu kuba umwana yajya gukora mu mahanga, kuko aba agiye guhaha, umubyeyi akicara ategereje ko uwo mwana azamwoherereza amafaranga ariko agategereza agaheba.
Nyuma atungurwa no kuzabona umwana agarutse ari igisenzegeri kuko yakorewe ibya mfura mbi.
Murekatete asaba abaturanyi kurindana, umenye amakuru akemangwa y’uko hari umuntu waba ushaka kujya imahanga mu buryo buteje akaga, akayamenyesha inzego kugira ngo harebwe uko ibyago yazahurirayo nabyo byakumirwa.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba, Rutaro Hubert avuga ko nubwo ababyeyi baba batifuriza ikibi abana babo, hari bamwe bateshuka bakarangara bigashyira mu kaga ubuzima bw’abo bana.
Ku rundi ruhande, Rutaro avuga ko iyo ku mupaka habayeho uburangare n’imikoranire itanoze biha icyuho abagizi ba nabi bakayicishaho abantu bajyanywe mu mahanga gushakirwamo inyungu.

Ibi abihuza na Njangwe Jean Marie Umuyobozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB.
Njangwe yongeraho ko agaciro k’umuntu muri rusange n’ak’Umunyarwanda by’umwihariko ari kanini k’uburyo kumucuruza ari icyaha kiremereye.
Aburira abatekereza kubikora ko u Rwanda rufite inzego nyinshi kandi zikorera mu nyungu z’abaturage k’uburyo abo bantu bitazabagwa amahoro byatinda cyangwa byatebuka.
Ubutumwa bwe yabugeneye by’umwihariko abatwara abantu mu buryo bwa rusange, abafite amacumbi n’utubari ndetse n’abitwa imboni z’umupaka, hatibagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Ubukangurambaga bwa RIB ni ngarukamwaka, intego yabwo ikaba kurwanya icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.
Kuri iyi nshuro bwatangirijwe muri Burera, bukomereza muri Nyagatare na Kirehe, bukazakomereza mu Karere ka Rusizi.
Nyuma ya Rusizi, hazakurikiraho Rubavu na Bugesera.

