Ese Abanyarwanda Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Baratekanye Mu Ntambara Ya Irani?

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Muri Leta ziyunze z'Abarabu hari Abanyarwanda 1,500. Ifoto: Ambasade Rwanda: UAE.

Iminsi iri kwicuma nyuma y’uko Amerika na Isiraheli bifatanyije mu kugaba ibitero kuri Irani, nayo yihimura ku nshuti za Amerika ziri mu Karere.

Izo nshuti zirimo na Leta ziyunze z’Abarabu.

Ibyo byatumye Irani irasa za misile nyinshi muri iki gihugu, biba ngombwa ko n’ibibuga by’indege bifungwa by’agateganyo.

Mu gukurikirana ibiri kuhabera, Ambasade ya Repubulika y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ivuga ko Abanyarwanda bahatuye batekanye.

Si abana muri iki gihugu gusa kuko n’abatuye mu bwami bwa Bahrain n’abo ari uko.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri ibi bihugu rivuga ko iri gukurikiranira hafi uko umutekano uhagaze muri aka karere.

Rivuga ko hari itsinda rya Ambasade na Konsula rivugana bya hafi n’Abanyarwanda kandi ririmo gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo Abanyarwanda bahabwe serivisi n’ubufasha bakeneye.

Hari aho rigira riti: “Turagira inama Abanyarwanda bose gukurikiza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibishinzwe mu bihugu barimo.”

By’umwihariko, ba mukerarugendo b’Abanyarwanda bari  muri UAE kwiyandikisha kuri Ambasade kugira ngo byorohereze itangwa ry’ubufasha bakenera mu gihe runaka.

Umwe mu Banyarwanda uba Dubai yabwiye Taarifa Rwanda ko Leta ibahumuriza kandi ko nta bisasu byinshi bikigwa muri kiriya gihugu nk’uko byari bimeze mu minsi ya mbere.

Ati: “Ubu rwose turabona ibintu bisa n’ibiri gusubira mu buryo. N’ikimenyimenyi, hari indege ya Emirates nabonye iguruka. Hari byinshi bihabanye n’ibyo abantu bari kuvugira hanze. Rwose urabona ko ibitero bya Irani biri kugabwa ahanini mu bice bikorerwamo n’Abanyamerika.”

Yunzemo ko n’ubwo ibintu bitaragenda neza kuko ibiro bifungura mu gihe kingana n’igice cy’umunsi, muri rusange ibintu bidakomeye nk’uko abantu babikabiriza.

Itangazo rihabwa abaturage muri Leta ziyunze z’Abarabu ngo bihishe.

Ushinzwe itumanaho muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta ziyunze z’Abarabu witwa Peter Muyombano yabwiye Taarifa Rwanda ko muri iki gihugu hatuye Abanyarwanda 1,500 naho muri Bahrain hakaba abantu 30.

Abasomyi bamenye ko Bahrain ari igihugu gito cyane kirushwa ubuso  na Nyagatare kuko gifite ubuso bwa 786.8 km2.

Nyagatare yo ifite ubuso bwa kilometero kare 1000.

Mu bwami bwa Bahrain hatuye Abanyarwanda barenga 30 naho muri Leta ziyunze z’Abarabu hatuye Abanyarwanda 1,500.

Ubu bwami butuwe n’abaturage miliyoni 1,501,635.

Bahrain ni igihugu gito cyane kiri mu Burasirazuba bwo Hagati
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *