Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko abasirikare bagera ku 140 bakomerekeye mu bitero byabaye mu minsi 10 ishize hatangiye intambara irimo hagati ya Amerika ifatanyije na Isiraheli mu kurwana na Irani.
Ubu harabarurwa abasirike b’iki gihugu barindwi baguye muri iriya mirwano.
Ku wa Kabiri Tariki 10, Werurwe, 2026 nibwo Minisiteri y’ingabo za Amerika bita Pentagon yavuze ko abo basirikare bakomerekeye mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Epic Fury.
Ni izina bahaye ibitero by’ibihugu byombi byafatanyije kugaba kuri Irani, bukaba ari ubwa mbere hatangajwe umubare w’abasirikare ba Amerika bagiriye ibibazo muri iyi ntambara.
Umuvugizi mukuru w’iriya Minisiteri, Sean Parnell, yavuze ko muri abo bakomeretse barimo abasirikare umunani bafite ibikomere bikomeye cyane, bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bihambaye atavuze ibyo ari byo.
Yabwiye Politico ati: “Uhereye igihe Operation Epic Fury yatangiriye, abasirikare ba Amerika bagera kuri 140 bakomerekeye mu bitero byakomeje mu minsi 10 ishize. Abenshi muri bo bafite ibikomere byoroheje, kandi abasirikare 108 bamaze gukira basubira ku kazi.”
Iyi mibare inagaragaza ko abasirikare ba Amerika barindwi bamaze gupfira muri iyi ntambara, iyo ikaba imibare yo kugeza kuwa Mbere tariki 09, Werurwe, 2026.
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko ibyo bitero bizakomeza kugeza igihe Irani izemerera ko itsinzwe burundu nta yandi mananiza.
Icyakora, bamwe mu bayobozi ba Amerika bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku cyo bita intsinzi muri iyi ntambara, nubwo bashimangira ko Amerika itazohereza ingabo zirwana ku butaka.
Ku ruhande rwa Irani, ubuyobozi bukorera i Tehran bwakomeje kugaragaza ko budatewe ubwoba n’ibi bitero, kandi ko kugeza ubu nta kimenyetso kiragaragara ko bushobora kwemera gutsindwa.

