MINEMA Iraburira Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi irasaba Abanyarwanda kwitwararika kubera ubwinshi bw’imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Minisitiri Major General (Rtd) Albert Murasira yibutsa abantu ko ubutaka bwinjiwemo n’amazi menshi.

Avuga ko muri iki gihe ibihe byahindutse, ibyago by’inkangu n’imyuzure byiyongereye, asaba abantu kwitwararika.

Ati: “Muri iki gihe hari inkangu, imyuzure, kandi twiteguye gutabara abantu bahura n’akaga.”

Uko bimeze kose, Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko abantu bakwiye kwimenya, bagasana ibisenge, bagasibura imiferege n’indi miyoboro y’amazi bakirinda n’ibindi byabashyira mu kaga.

Ikiza gihitana abantu benshi mu Rwanda ni inkuba, uturere twibasirwa ni Rutsiro na Karongi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *