Abarwariye Mu Bitaro Bya Kabgayi Bataka Ko Ababo Babatererana

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Bamwe bahumeka bigizwemo uruhare n'icyuma bita bomboni. Ifoto: UMUSEKE.RW

Hari abarwariye mu bitaro bya Kabgayi bavuga ko abenshi mubo mu miryango yabo babatereranye, bakaba bataza kubasura. Umwe muri bo avuga ko impanuka yakoze ari gucukura amabuye y’agaciro mu mwaka wa 2021 yatumye arwara n’ubu bikaba ari uko bimeze.

Kuva icyo gihe, abo mu muryango we bamusuye ni mbarwa! Impanuka yagize yamuvunnye umugongo, none kugeza n’ubu ntarakira.

Ndayisenga Emmanuel wahuye n’aka kaga, yavuze ko abamurwazaga muri icyo gihe bageze aho baramuta barigendera, bisa n’aho bari bamurambiwe.

Ati: “Gusa ibi ntabwo byabujije ubuyobozi bw’Ibitaro gukomeza kunyitaho kuko bwanshakiye na mitiweli, bukamfasha no kugura imiti, ndetse bukaba bwaranshakiye n’umurwaza n’ifunguro.”

Undi witwa Turikumwenayo Emmanuel avuga ko yazanywe mu bitaro mu mwaka wa 2019 ababyeyi be barahamusiga, none ntarongera kubaca iryera!

Anenga abe banze kumwitaho agasaba abafite iyo myitwarire kuyireka, kubera ko umuntu uko yaba ameze kose ari uw’agaciro mu gihe agihumeka.

Gusa ngo ntawangwa na bose, kuko hari abanyampuhwe bamufasha, we n’abandi barwariye mu biri biriya bitaro biri mu bimaze igihe muri kariya gace k’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ati: ”Ndashimira Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi  n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bampa ibyo nkenera byose nubwo abagombaga kubikora bantaye.”

We na bagenzi be, bashimira abagifite umutima wa kimuntu, bakanenga abawutaye; ari nako babibutsa ko burya amagara aryana azirana n’uburyamirane.

Icyakora, hari ibyo basaba ngo barebe ko ubuvuzi bahabwa bwarushaho kunoga.

Basaba ko ubuyobozi bw’ibitaro bwongera umubare w’abaganga, ibyumba by’abarwayi n’amagare abafite ubumuga bavukanye n’ababutewe n’impanuka bakwifashisha kugira ngo babashe kugenda.

Akurikije uko ibintu byifashe muri iki gihe, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi witwa Dr. Muvunyi Jean Baptiste avuga ko abarwayi badafite kirwaza batuma ibitaro bitanga Miliyoni Frw 3 buri kwezi yo kubitaho kandi atazishyurwa.

Ati: “Ntabwo twareka guha abarwayi serivisi z’ubuvuzi kuko nizo nshingano zacu.”

Dr Muvunyi avuga ko hari igihe bamwe mu bafatanyabikorwa baza gusura abafite ibibazo nk’ibi bakagira amafaranga babishyurira.

Yavuze ko bafite umubare muto w’abaganga b’inzobere kuko mu barenga 30 bifuza, bafite 10 bonyine.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar, avuga ko kuba aba barwayi baratereranywe n’imiryango yabo bakongera kubona ababitaho ari ibyo kwishimira.

Avuga ko guha abarwayi imiti n’ibindi bakenera bidahagije ngo umurwayi yishime, kuko akenera kwitabwaho muu buryo bw’ibyiyumvo, akaganirizwa, agategwa amatwi.

Musenyeri yongeraho ko indoro nziza n’umutima w’urukundo iyo bije byiyongera ku zindi servisi abarwayi bakenera biba akarusho.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko inshingano za Leta ari ukwita ku baturage muri rusange n’abarwayi by’umwihariko.

Ati: “Ikibazo cy’umubare mukeya w’abaganga kirazwi kandi kirimo gushakirwa igisubizo mu gihe gikwiriye.”

UMUSEKE wanditse ko Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa yijeje abarwayi ko hari ishami ry’abaforomo n’abarwaza ryatangijwe mu Ishuri rikuru rya ICK rizatuma umubare w’abavuzi wiyongera.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *