U Rwanda Rurashaka Kubaka Urundi Ruganda Rwita Ku Ntanga Z’Inka

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Mu Karere ka Kayonza harateganywa kubakwa uruganda rwa azote ikoreshwa mu kubika intanga z’amatungo

Urwo ruganda ruzubakwa na Leta mu ngengo y’imari y’umushinga wo kongera umusaruro w’amata mu Rwanda (Rwanda Dairy Development Project Phase I – RDDP I), nk’igice cy’ingamba zigamije kongera ubushobozi bw’igihugu mu gutunganya azote no kwagura uburyo bwo gutera intanga binyuze mu ikoranabuhanga (Artificial Insemination – AI).

Biteganyijwe ko ruzatangira gukora bitarenze Ukuboza 2026.

Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 45 ku isaha, buruta ubusanzwe bw’inganda zisanzwe zihari zose zishyize hamwe.

Kuba nta rwari ruhari byatumye igihugu gikomeza kwishingikiriza ku nganda ebyiri zisanzwe zihari ariko zishaje, zifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 40 ku isaha zishyize hamwe.

Mu gukemura ibibazo zihura nabyo, izo nganda zitabwaho binyuze mu kuzisana no gukosora ibibazo bya tekiniki igihe cyose bivutse.

Gusa, iyo zigize ikibazo bigira ingaruka ku mu kwihutisha ivugururwa ry’imiterere y’inka.

U Rwanda rufite ikigo kigezweho cy’amatungo kita ku bimasa (bull center) gishobora kwakira impfizi 30, gifite na laratwari zifite ibikoresho bihagije bishobora gutunganya dose zirenga 900,000 z’amasohoro (semen) ku mwaka.

Itsinda rya mbere ry’impfizi 10 ryagejejwe mu gihugu muri Mutarama 2026, rikaba rimaze igihe ryitabwaho mu gihe runaka, kandi ubu ryiteguye gutangira gukora icyo ryazaniwe.

Izindi mpfizi 20 zizagezwa mu gihugu mu gihe kiri imbere.

Hagati aho, mu rwego rwo gutegura abazakora mu rwego rwo gufasha izo nka gutanga umusaruro, hamaze guhugurwa no guha ibikoresho abatekinisiye bagera kuri 1,200 bakorera mu bigo by’ubuvuzi bw’amatungo, bakaba bamaze gutanga izi serivisi mu gihugu hose.

Hari kandi gahunda yo guhugura no guha ibikoresho abandi batekinisiye 1,500.

Ku bijyanye n’ikorwa rya azote y’amazi, inganda ebyiri zisanzwe zifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 40 ku isaha (20 kuri buri rumwe), kandi zishobora gukora amasaha agera kuri 120 mu Cyumweru, bigatanga hafi litiro 175,170 ku mwaka nyuma yo gukuramo igihe cyo gusana no kwita ku bikoresho.

Ariko, kubera ko hakenewe nyinshi, ubu bushobozi ntibukihagije.

Kwakira itsinda rya mbere ry’impfizi 10 ku kigo cya RAS Songa Bull Center muri Mutarama 2026 bizafasha kugabanya ikibazo cy’ibura ry’intanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *