Ingengabihe Y’Amashuri 2026/2027 Yatangajwe

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Abanyeshuri n'ababyeyi barasabwa kwibukiranya ingengabihe y'amashuri y'umwaka 2026/2027.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2026/2027.

Gisaba abanyeshuri, ababyeyi, abarezi n’inzego bireba kumenya uko iyo ngengabihe iteye, buri wese na buri rwego bagatangira gutegura uko ibintu byazagenda neza.

Nk’uko byanditse mu itangazo riri kuri X, NESA ivuga ko ari ngombwa kwandika amataliki y’ingenzi ahagaragara mu rwego rwo kwibuka no kwibukiranya uko ibintu biteganyijwe.

Ayo mataliki arimo ayo gutangira n’ayo kurangiza igihembwe runaka, amataliki ya konji, ay’iminsi mikuru igenwa n’amategeko…byose bigakorwa mu nyungu z’abanyeshuri kuko ari bo byose bifitiye akamaro mbere na mbere.

Ni ngombwa ko ibyo byose bikurikizwa hirindwa ko abanyeshuri bazakererwa, bikadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Igihembwe cya mbere kizatangira ku italiki 07, Nzeri(9) hazaba ari ku wa Mbere kirangire ku italiki 18, Ukuboza(12) hazaba ari kuwa Gatanu, kikazamara ibyumweru 15.

Icya kabiri kizatangira ku italiki 04, Mutarama(1) kirangire ku italiki 2, Mata(4) 2027  ni ukuvuga igihe kingana n’ibyumweru 13.

Igihembwe cya gatatu kizatangira ku italiki 19, Mata(4) kirangire ku italiki 2, Nyakanga(7), 2027 ni ukuvuga ko kizamara ibyumweru 11.

Uko ingengabihe iteguwe.
Uko ingengabihe iteguwe.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *