Rayon Sports Ifite Akazi Gakomeye Imbere Ya Tusker FC

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Mu gihe Rayon Sports yitegura kwakira Tusker FC yo muri Kenya, isesengura ry’imikinire y’iyi kipe yo muri Kenya rigaragaza ko ifite umukino utazaba woroshye.

Tusker FC ni ikipe ifite ubushobozi bwo gukina neza cyane cyane hagati mu kibuga no mu busatirizi.

Nyuma yo kureba umukino Tusker FC yakinnye na Al Hilal, aho yatsinzwe igitego 1-0, biragaragara ko iyi kipe yo muri Kenya ifite imbaraga n’ubushobozi bwinshi bwo gutsinda.

Nubwo itabonye igitego muri uwo mukino, Tusker yabonye uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego, bigaragaza ko ari ikipe ishobora guteza ikibazo ku ikipe iyo ari yo yose.

Umunyamakuru wa Siporo witwa Kayitankore yabwiye Taarifa Rwanda ko Rayon Sports isabwa kuzamura urwego rwayo mu gukina yataka kuko kudakora neza muri uwo mwanya bishobora guha Tusker umwanya wo gukoresha umuvuduko w’abakinnyi bayo ikayimeneramo.

Ati: “Abakinnyi ba Tusker bazwiho kwihuta ndetse no guhindura umukino mu buryo bwihuse bagana imbere.”

Ku rundi ruhande, Rayon Sports ifite ubushobozi bwo kugumana umupira no kugenzura umukino.

Uburyo umutoza wayo, Haringingo Francis, akoresha mu kubaka umukino bushingiye ku kugumana umupira bushobora kuyifasha guhangana na Tusker.

Icy’ingenzi, nk’uko Kayitankore abivuga, Rayon igomba kongera ubusatirizi ntihe umwanya abo bahanganye.

Tusker FC irinjira muri uyu mukino ikeneye amanota cyane kurusha Rayon Sports, ibintu bishobora gutuma iza ifite umurava udasanzwe.

Umutoza wayo, Bruno Mette, ashobora kuba azi neza Rayon Sports kuko yayitoje mbere, bityo ashobora gutegura umukino wihariye wo guhangana n’iyi kipe yahoze ayobora.

Nubwo gutsinda kwa Rayon Sports bishoboka kubera ko ifite umukino mwiza kandi ikaba izakinira imbere y’abafana bayo, umukino nturaba woroshye kuko Tusker FC nayo ifite abakinnyi bashoboye kandi bafite umuvuduko.

Muri rusange, uyu mukino uraba ushimishije kandi ukomeye.

Rayon Sports ifite inyungu yo kuba iri mu rugo ndetse ikagira n’umurindi w’abafana bayo, ibintu bishobora kuyongerera imbaraga.

Iracyafite amahirwe yo kubona intsinzi, ariko isabwa gukina umukino wo ku rwego rwo hejuru.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *