Nyuma y’uko mu cyumweru gishize igiciro cya peteroli cyari cyamanutse kiva ku $100 ku kagunguru, kuri uyu wa Gatatu cyongeye kuzamuka bitewe n’uko imirwano yongeye kubura mu Burasirazuba bwo Hagati. Ni nyuma y’uko Amerika ifatanyije na Arabiya Sawudite kugaba ibitero ku barwanyi bashyigikiwe na Iran bakorera muri Iraq.
Ku rundi ruhande, Iran yatangaje ko nayo yarashe misile ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri ako karere.
Byongeye kandi, umutwe w’Abahouthi bo muri Yemen ushyigikiwe na Iran watangaje ko warashe misile ku bwato bwa Arabiya Sawudite butwara peteroli.
Nicyo gitero giheruka kuva uyu mutwe utangaje ko uzarasa ubwato bwa buriya bwami buzaca mu Nyanja Itukura, aho iki gihugu gisanzwe gicisha ibikomoka kuri petelori gicukura.
Aho ayo makuru atangarijwe, abashoramari n’abandi bakenera ibikomoka kuri petelori bahise batangaza ko kubibona ku isoko mpuzamahanga byazamuye igiciro.
The New York Times yanditse ko kuri uyu wa Gatatu italiki 29, Nyakanga(7) akagunguru kagura hejuru ya $100, nyamara mu minsi ishize iki giciro cyari cyagabanuwe n’uko impande zihanganye zari zimaze kabiri zitarasana, bigatuma ako gahenge gatuma igiciro kigabanukaho gato.
Uko ibiciro byifashe kugeza ubu ni uko icy’akagunguru kamwe ka petelori itayunguruye cyazamutseho 3.5%.
Nubwo kiri munsi y’icyariho mu cyumweru gishize, kiracyari hejuru ho 20% ugereranyije n’igihe intambara yatangiraga ku italiki 28, Gashyantare(2) 2026.
Peteroli igurishirizwa muri Amerika itanyunguruye bita ‘ West Texas Intermediate (WTI)’ nayo yazamutse hafi ku rugero rungana rutyo, igera ku $82 ku kagunguru.
Abashoramari n’impuguke mu bukungu bakomeje gukurikiranira hafi ibibazo biri mu nzira ya Hormuz, inzira ifunganye iri hagati ya Iran na Oman inyuramo igice kinini cya peteroli na gazi bicuruzwa ku isi.
Ubusanzwe, hafi kimwe cya gatanu cya peteroli yose ikoreshwa ku isi inyura muri uwo muyoboro.
Ikindi gihanzwe amaso ku isi kandi giteye benshi inkeke ni uburyo Abahouthi bo muri Yemen bafunze indi nzira yitwa Bab Al Mandeb icamo 15% by’ibikomoka kuri petelori isi ikenera.
Babikoze ku mabwiriza ya Iran mu rwego rwo guhima Arabiya Sawudite ngo ibure aho icisha ibyo icukura.
Iyi nzira ihuza Inyanja Itukura n’Ikigobe cya Aden, ikaba ahantu ubutegetsi bwa Riyadh bwasemo gucisha ibyo bucukura mu gihe inzira ya Hormuz igifunzwe.
Ku masoko y’imigabane ku isi byifashe gute?
Urebye uko ibintu bimeze kuri ayo masoko cyane cyane amasoko akomeye, ubona ko naho hari yo ubwoba.
Ubusanzwe ubucuruzi bwose bushingira ku mutekano kuko iyo uhungabanye, abashoramari batangira kwirinda kurekura imari yabo, bigatuma isanzwe ku isoko ihenda.
Nk’ubu ku isoko rya S&P 500 muri Amerika imigabane ishobora kuzamukaho gake igihe isoko ryaba ryongeye gufungura.
Mu bihugu bya Aziya, naho ibintu ntibirasubira ku murongo kuko nko mu Bushinwa, ibipimo byazamutseho gato mu gihe Kospi yo muri Koreya y’Epfo yagabanutseho 6%, naho Nikkei yo mu Buyapani igabanukaho 1.5% mu ishoramari.
Icyakora mu Burayi, igipimo cya Stoxx 600, gikurikirana amasosiyete manini yo ku mugabane yaho nticyagaragaje impinduka zikomeye.
Ibiciro bya peteroli bikomeje guterwa ahanini n’imiterere y’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, aho ako karere gafite uruhare runini mu gutanga peteroli ku isi.
Impungenge z’uko inzira z’ingenzi zinyuramo peteroli zishobora gufungwa cyangwa zikabangamirwa zishobora gukomeza gutuma ibiciro bizamuka, bikagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi ndetse no ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’isi.

