Imirenge Iri Guhabwa Abaveterineri Bunganira Abasanzwe

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Mu rwego rwo gufasha abaveterineri basanzwe bikorera ku mirenge, Leta iri gukorana n’ibigo nka MasterCard Foundation na Trade Mark Africa mu guhugura abandi bakora nk’abikorera.

Kugira ngo ibyo bizagerweho ku kigero cyagutse, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gitsura ubuziranenge(RSB) n’igishinzwe kurengera abaguzi(RICA), biri mu bukangurambaga bwo kubwira abantu uko inyama zibungabungwa haba mu kwita ku itungo rizima, iryabazwe n’inyama nyirizina.

Babwise VIBE, Value Added Initiative to Boost Employment, bukazafasha no mu guha abantu uburyo bwo guhanga imirimo mu byo bahawemo ubumenyi.

Asobanura iby’iyo gahunda, Simbarikure Gaspard ukora mu ishami rishinzwe iby’isuku, akato no kurengera ubuziranenge bw’ibikomoka ku matungo , yavuze ko igishya muri uwo mushinga ari uko abagenzura inyama baziyongera binyuze mu bumenyi butangwa n’ibigo byavuzwe haruguru.

Ati: “Badufashije guhugura abagenzuzi b’inyama 40 ngo nibura bajye mu mabagiro hirya no hino bafashe mu gupima ubuziranenge bw’inyama zahabagiwe.”

Uyumuhanga avuga ko ari ngombwa kwita ku buziranenge bw’inyama kuko 70% by’indwara amatungo arwara n’abantu bazirwara.

Gupimainyama bifasha mu kurinda abantu ibyago byo kwandura izo ndwara kuko bibigabanya cyane .

Muri izo ndwara harimo igituntu, inzoka zo mu nda bita tenia ishobora kumara imyaka myinshi mu mubiri w’umuntu.

Gaspard Simbarikure ukora muri RICA.

Simbarikure avuga ko iyo nzoka ikurira mu mara y’umuntu ikagira metero esheshatu, bityo kubona umuti uyica, bikagorana.

Muri ba veterineri 40 bahuguwe ngo bunganire abasanzwe bakorera ku rwego rw’Umurenge, 20 babonye akazi bafitiye amasezerano y’imikorere.

Hagati aho, buri kwezi mu Rwanda habagwa inka ziri hagati ya 10,000 na 12,000, mu gihe habagwa inkoko 80,000 n’aho ihene zibagwa mu gihe nk’icyo nazo zirenga 10,000.

Ingurube ziri hagati ya 5000 na 8000 naho inkwavu ibyazo ntibiramenyekana neza.

Ayo matungo yose aba yagenzuwe n’abaveterineri.

Sina Gérard ufite ibagiro mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Tare avuga ko yishimira gukoresha veterineri wahuguwe binyuze muri uwo mushinga.

Sina ashima abatangije iyi gahunda.

Ati: “Nkibona uyu muganga w’amatungo wahuguwe n’abo muri uyu mushinga, narabishimye kuko yatweretse uko ibagiro rigomba kuba ryubakitse. Ubu nishimira gukoresha umuntu ufite ubumenyi nk’ubwe.”

Ubwo bumenyi yamusanganye ni ubwo aheraho avuga ko yizeye ko ibyo agaburira abamugana byizewe.

Anamushimako afasha mu gutuma ubworozi bwe bukorwa neza, ubuziranenge bw’inyama bugatangirira mu kiraro.

Aimée Elise Umuhoza ushinzwe iryo bagiro avuga ko gukorana n’ibigo biri muri ubwo bukangurambaga byamwongereye ubumenyi.

Ati “Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku gukurikirana ubuzima bw’amatungo no kugenzura ubuziranenge bw’inyama, ubu mfasha gupima inyama mu ibagiro kandi dukurikirana byose byakwangiza ubuziranenge bw’inyama. Nabonye akazi kandi nkomeje kongera ubumenyi.”

Umuyobozi w’agashami gatanga ibirango by’ubuziranenge mu bigo Jane Nyamvumba ashima intambwe iterwa mu guteza imbere ubuziranenge bw’ibiribwa.

Yemeza ko serivisi z’ubuziranenge ziri gufasha abikorera kunoza ibyo bakora no kugera ku masoko.

Ifoto ibanza: Umuhoza Aimee Elise

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *