Andy Burnham yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza nyuma yo gutumirwa n’Umwami kugira ngo ashyireho Guverinoma nshya mu Ngoro ya Buckingham (Buckingham Palace).
Burnham, ubaye Minisitiri w’Intebe wa gatanu u Bwongereza bugize mu myaka ine ishize, yahise yerekeza ku biro bya Minisitiri w’Intebe biri ahitwa No.10 Downing Street, aho ategerejwe gutangira manda ye n’ijambo rya mbere ageza ku baturage.
Yasimbuye Keir Starmer, weguye ku mirimo ye ku mugaragaro nyuma yo kugera ku mwami ibaruwa y’ubwegure.
Mu ijambo rye rya nyuma yavugiye imbere ya No.10 Downing Street, Starmer yavuze ko avuye ku butegetsi “mu bwubahane n’akanyamuneza”, ashimira abaturage n’abafatanyabikorwa bamushyigikiye mu gihe yari ayoboye Guverinoma.
Burnham yari amaze umunsi umwe gusa atorewe kuyobora Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party), ibintu byihutishije inzira yo gushyiraho Guverinoma nshya nyuma y’impinduka za politiki zabaye mu gihugu.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko Guverinoma nshya izahura n’ibibazo byo kuzahura ubukungu, kuvugurura serivisi z’ubuzima (NHS), gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’ibiciro ku isoko n’imibereho ihenze, guteza imbere imiturire ndetse no kongera ishoramari mu bikorwa remezo.
Hari kandi ibimenyetso by’uko Guverinoma nshya ishobora gutangaza gahunda yo kugabanya umusoro ku musaruro (income tax), hagamijwe kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha no gushyigikira ubukungu.
Kuri uyu munsi kandi, Burnham aratangira ibikorwa byo kugena abagize Guverinoma ye, aho biteganyijwe ko bamwe mu baminisitiri bazaguma mu myanya yabo mu gihe abandi bazasimbuzwa.
Mbere y’uko Guverinoma nshya itangira imirimo, Minisitiri ushinzwe amagereza, Lord Timpson, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, bikaba biri mu mpinduka zitegerejwe mu buyobozi bushya.
Andy Burnham afite inshingano zikomeye zo guhangana n’ibibazo byugarije u Bwongereza birimo ubukungu, ubuzima, abinjira n’abasohoka, umutekano n’ububanyi n’amahanga, mu gihe abaturage bategereje impinduka zifatika zizazamura imibereho yabo.

