Igikomangoma Mohammed bin Salman yemera ko hari “amahirwe y’amateka” yo guhindura Akarere igihugu cye giherereye mo, kikaba igihangange kitabangamiwe na Iran.
Ibi byamuteye gusaba Trump gusenya Iran, ubutegetsi bwayo bukavaho burundu.
Ni ibyemezwa n’abaganiriye n’ubuyobozi bwa Amerika babitangaje.
Mohammed bin Salman yasabye Perezida Donald Trump gukomeza intambara na Iran, akqvuga ko ibikorwa bya gisirikare bya Amerika na Israel bitanga amahirwe adasanzwe yo guhindura Uburasirazuba bwo Hagati.
Mu biganiro byinshi byabaye mu Cyumweru gishize, yabwiye Trump ko agomba gukomeza guharanira gusenya ubutegetsi bwa Iran, abazi ibyo biganiro bakavuga ko Mohammed bin Salman yemeza ko Iran ari ikibazo gikomeye ku bihugu byo mu kigobe.
Yemeza ko icyo kibazo cyakemuka gusa ari uko ubutegetsi bwa Iran buvanyweho.
Abayobozi bakuru muri Saudi Arabia no muri Amerika bafite impungenge ko intambara niramba, Iran ishobora kongera ibitero bikomeye ku bikorwaremezo bya peteroli bya Saudi Arabia, ndetse Amerika ikisanga iri mu ntambara idashira.
Mu ruhame, Trump rimwe na rimwe agaragaza ko intambara ishobora kurangira vuba, ubundi akerekana ko ishobora gukaza umurego.
Kuwa Mbere, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko hari ibiganiro “byiza” hagati ya Amerika na Iran bigamije kurangiza burundu amakimbirane, ariko Iran yahakanye ko hari ibiganiro biri kuba.
Ingaruka z’iyi ntambara ku bukungu n’umutekano bya Saudi Arabia ni nini cyane.
Ibitero bya drones n’ibisasu bya Iran byatangiye gusubiza inyuma isoko rya peteroli ku isi.
Kuri rundi ruhande, abayobozi ba Saudi Arabia bahakanye ko igikomangoma cyasabye ko intambara ikomeza.
Guverinoma ya Saudi Arabia yavuze ko yahoze ishyigikira igisubizo cy’amahoro, kandi ko ikomeje kugirana ibiganiro bya hafi n’ubuyobozi bwa Trump.
Bavuze ko ikibahangayikishije cyane ari ugukingira abaturage n’ibikorwaremezo byabo ku bitero bya buri munsi Iran ibagabaho.
Trump rimwe na rimwe agaragaza ko ashaka kugabanya intambara, ariko Mohammed bin Salman akamubwira ko ibyo byaba ari amakosa, ahubwo agasaba ko habaho ibitero ku bikorwa remezo bya peteroli bya Iran kugira ngo ubutegetsi bwayo bucike intege bifatika.
Bivugwa ko Trump yatangiye gutekereza ku gikorwa cya gisirikare cyo gufata Ikirwa cya Kharg, ahari ibikorwa byinshi bya peteroli bya Iran, nubwo bishobora gutuma ibintu bizamba.
Saudi Arabia ireba iyi ntambara no mu buryo bw’ubukungu.
Ibitero bya Iran byatumye umuhora wa Hormuz usa n’ufunze kandi ari ho peteroli nyinshi iva muri Saudi Arabia, Leta ziyunze z’Abarabu na Kuwait inyura ijya ku masoko mpuzamahanga.
N’ubwo ibyo bihugu byashyizeho indi miyoboro ya peteroli, na yo iri kugabwaho ibitero.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo Mohammed bin Salman afite impungenge ko Trump naramuka ahagaritse intambara ubu, Saudi Arabia n’Akarere kose kazasigara karwana konyine na Iran ifite imbaraga nyinshi n’umujinya.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Saudi Arabia, igikomangoma Faisal bin Farhan, yavuze ko icy’ingenzi ari uguhagarika ibitero bya Iran.
Mu mwaka wa 2019, igitero cyashyigikiwe na Iran ku bikorwaremezo bya peteroli bya Saudi Arabia cyatumye igihugu gihagarika hafi kimwe cya kabiri cy’umusaruro wa peteroli, bituma igikomangoma gihindura imyumvire ku buryo bwo guhangana na Iran.
Muwa 2023, Saudi Arabia yongeye kugirana umubano na Iran mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi.
Ibindi bihugu byo mu Karere nabyo byagerageje kwegera Iran mu myaka yashize.
Ariko nyuma y’icyemezo cya Trump cyo kujya mu ntambara, Iran yihimuye igaba ibitero byinshi bya missiles na drones ku bihugu byo mu Karere.
Abayobozi bavuga ko icyizere cyari gisigaye hagati y’impande zombi cyayoyotse.
Saudi Arabia ifite intwaro za Patriot zo kwirinda ibitero bya missiles, ariko izo ntwaro ziri kugabanuka.
Ibitero byamaze kugera ku ruganda rutunganya peteroli ndetse no kuri Ambasade ya Amerika, kandi hari n’abaturage b’abimukira byakomerekeje.
Kuba Israel na Amerika byarishe abayobozi benshi ba Iran ntibyavanyeho ubutegetsi.
Saudi Arabia ifite impungenge ko Iran ishobora guhinduka igihugu kidafite ubuyobozi buhamye, ibintu byakomeza kuyibangamira cyane cyane mu bitero byibasira peteroli yayo.
Hari abasesenguzi bavuga ko Mohammed bin Salman abona iyi ntambara nk’amahirwe yo kongera ijambo rya Saudi Arabia mu karere, kandi ko yemera ko igihugu cye gishobora kwirindira umutekano n’ubwo intambara yakomeza.
Trump nawe yagaragaje impungenge ku izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ingaruka ku bukungu mu gihe iyo ntambara yakomeza, ariko igikomangoma kimwizeza ko iki ari ikibazo cy’igihe gito.
Ariko abahanga mu bukungu bavuga ko bizagorana ko isoko rya peteroli risubira mu buryo mu gihe cya vuba, cyane ko Saudi Arabia idashobora kubona ahandi hagari kandi horohereza kugemurira isi petelori haruta Hormuz.
N’ubwo Saudi Arabia ifite ubushobozi bwo kwihanganira ibibazo by’iyo ntambara kurusha ibindi bihugu byo mu kigobe, ishobora guhura n’ingaruka zikomeye niba iyo nzira ikomeje gufungwa.
Mbere y’uko intambara itangira, Mohammed bin Salman yari asanganywe ibibazo by’ubukungu bijyanye n’umugambi we wa 2030 wo guhindura igihugu cye igicumbi cy’ubucuruzi ku isi.
Intambara irambye ya Amerika na Iran rero ishobora gushyira uwo mugambi mu kaga, kuko gutsinda kwe bizashingira k’ukubaka igihugu gitekanye gikurura abashoramari n’abakerarugendo.
The New York Times yanditse ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Saudi Arabia yavuze ko icyo bashyize imbere ari uguhagarika ibitero bya Iran kandi ko bazakoresha inzira zose — izo mu bya politiki, ubukungu n’ububanyi n’amahanga — kugira ngo bihagarare.

