Mu Murenge wa Mutuntu mu Kagari ka Byogo abamotari babiri bari batashye umwe ahetse umugenzi bahura n’inkangu ibamanukana mu manga ibatura mu ntera ya metero 100.
Ibi byago byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ibera mu Kagari ka Byogo, mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi.
Umuturage wahaye Taarifa Rwanda amakuru yavuze ko kuri uwo mugoroba ubuyobozi bwakoranye n’abaturage bashobora gukuramo umurambo umwe.
Ati: “Ku mugoroba nibwo ibyo byago byabaye ubwo abo bamotari bari batashye bagahitanwa n’inkangu ikabamanukana ikabageza mu kibaya kirimo akagezi kitwa Akadasomwa.”
Ako kagezi hari mu kibaya gituranye n’agasozi kakunze gucikamo inkangu nk’uko uwo muturage abivuga.
Uwo musozi wabereyemo iyo nkangu witwa Nyamirenga, abo inkangu yahitanye ikaba yabarunzeho igitaka kinshi ariko abaturage baza kubakuramo umwe yapfuye.
Babiri basigaye umwe yaje kugwa kwa muganga mu gihe undi ari kwitabwaho ku bitaro bya Kibuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byogo Nangwahafi Innocent yabwiye Taarifa Rwanda ko ibyabaye byababaje, agasaba abaturage kwigengesera muri iki gihe imvura imeze nabi.
Ati: “Turasaba abaturage kumenya ko igihe turimo kirimo imvura nyinshi bakirinda icyabateza ibyago.”
Hagati aho, amakuru avuga ko no mu Murenge wa Ruganda mu Kagari ka Nyamugwagwa.
Ndetse ngo muri aka gace inkangu zahaguye ni nyinshi k’uburyo hafi muri buri rugo yahabereye.
Amakuru ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu avuga ko hari undi abaturage bashoboye kubona ariko yashizemo umwuka.
Umuhanda ibyo byago byabereyemo usanzwe warangiritse kandi usanzwe ukoreshwa n’abajya cyangwa abava ku Biro by’Umurenge wa Mutuntu.

