Umutwe wa AFC/M23 werekanye umushinga w’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ufite ubushobozi bwa megawati 3.7, wubatswe mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Ibi bigamije gukemura ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amashanyarazi muri uwo mujyi, cyatewe n’imyaka myinshi y’intambara n’ibibazo by’ibikorwaremezo bidahagije.
Uyu mushinga wakozwe n’ikigo cyigenga cyitwa Nuru Congo Connecté, ufite agaciro ka miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika.
Ahanini ugamije kugeza amashanyarazi mu gace ka Masisi no mu byaro bihakikije, aho amashanyarazi akiri make cyane.
Ikigo Nuru gishyigikiwe n’abashoramari bane bakomeye, barimo leta y’u Bufaransa ndetse n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Google, Eric Schmidt, n’abandi.
Gushyira amashanyarazi mu mujyi wa Goma biri mu mushinga ushyigikiwe na Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ugamije guha abaturage amahirwe yo kugira uruhare mu kongera kubaka igihugu cyabo.
Uyu mushinga uje mu gihe ibikorwaremezo byinshi by’amashanyarazi bya Goma byangiritse kubera intambara, cyangwa bikaba bitarigeze byuzura neza, bigatuma abaturage benshi batagira amashanyarazi ahagije kandi yizewe.
Byongeye kandi, AFC/M23 ku bufatanye n’abashoramari bo mu gihugu, biyemeje kongeramo miliyoni 6.8 z’amadolari y’Amerika kugira ngo bongere uburyo amashanyarazi agera mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, no kugeza amashanyarazi mu ngo z’abaturage.
Willy Manzi, wungirije Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko uyu mushinga ufite intego nini.
Ati: “Dufite intego yo kugeza urumuri rw’amashanyarazi muri buri gace ka Goma mbere ya Kamena, tukagera ku rwego rutigeze rugerwaho mbere.”
Abayobozi bavuga ko uyu mushinga ugaragaza impinduka mu gukoresha ingufu zifasha abaturage kugera mu majyambere zishingiye k’ukurengera ibidukikije.
Binagaragaza ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’inzego za Leta n’abikorera.
Nubwo hakiri ibibazo by’umutekano, uyu mushinga ugaragazwa nk’intambwe yo kongera kubaka no gukemura ibibazo byihutirwa by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Biteganyijwe ko kubona amashanyarazi menshi kandi yizewe bizafasha kwihutisha iterambere no kugarura ituze mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

