Dr. Télesphore Ndabamenye uyobora Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage kumenya amakuru y’ubuhinzi Minisiteri ayoboye iteganya gukoresha ubwenge buhangano.
Mu kiganiro aherutse kugeza kuri Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imiyoborere, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, yavuze ko ririya koranabuhanga rizafasha abahinzi gusobanuza ibyo batumva muri gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi.
Buri mwaka abahinzi n’aborozi bagera ku 2000 bahamagara MINAGRI bakoresheje umurongo utishyurwa ngo abatekinisiye bayo babasobanurire ibyo batumva muri gahunda za Leta z’ubuhinzi cyangwa iz’ubworozi.
Ndabamenye yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, Minisiteri ayoboye izashyira mu bikorwa umushinga wo gukoresha ubwenge buhangano mu gusobanurira abahinzi ibyo bifuza kumenya.
Imashini zizajya zibasobanurira uko ibintu biteye mu buryo bwo kubaha amakuru abigisha igihe cyose n’aho bari hose binyuze kuri telefone zabo zigendanwa.
Ndetse ngo ubwo buhanga bwamaze kugeragerezwa henshi mu gihugu, bukaba butanga icyizere cyo kuzatanga ibyo bwateganyirijwe.
Ku byerekeye aborozi by’umwihariko, ubusanzwe buri Murenge ubamo umukozi umwe ushinzwe ubworozi, akagira inshingano zo gufasha aborozi kubunoza.
Icyakora, mu mwaka wa 2024, MINAGRI yasohoye Amabwiriza ya Minisitiri agamije kwegurira abikorera serivisi zitatangwaga neza n’abakozi bashinzwe ubworozi ku Murenge n’Akarere.
Izo zijyanye no kuvugurura ubworozi, iyamamaza bworozi, gutera intanga, kwirinda indwara no kuvurira amatungo ku gihe, gupima ibikomoka ku matungo n’ibindi.
MINAGRI yeguriye izi serivisi abanyamwuga bikorera binyuze muri gahunda yiswe Veterinary Sanitary Mandate.
Irimo abo MINAGRI yita abanyamwuga 1,815 bibumbiye mu bigo 91 n’abakozi basanzwe bashinzwe ubworozi ku rwego rw’Umurenge n’Akarere bashinzwe gukurikirana inozwa rya serivisi zitangwa n’abikorera.
Mu rwego rw’ubuhinzi kandi, ubu abahinzi bagerwaho na serivisi z’iyamamazabuhinzi ni 35%, intego ikaba ari ukugera kuri 69% mu mwaka wa 2029 by’abahinzi bakoresha amakuru ajyanye n’ibyo bakora n’aho bakorera.
Minisitiri Ndabamenye kandi avuga ko hari gahunda yo kubungabunga umusaruro w’ibinyampeke n’ibinyamisogwe, cyane cyane binyuze mu buhunikiro no kongera umusaruro ugurwa na Leta.
Ni ingamba MINAGRI ivuga ko zizafasha mu guhunika umusaruro uzaba wasagutse ugenewe amasoko no kwihaza kw’ingo hanyuma ukagurwa na Leta ikawuhunika mu kigega cyayo yise Strategic Grain Reserve.
Intego ni uko wazakoreshwa mu bihe by’amage ubwo igihugu kizaba cyarumbije kubera impamvu zirimo n’izikomoka ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Leta irateganya kuzahunika toni 100,000, bikazajyanirana no gushyiraho uburyo bwo kubika imboga n’imbuto ngo bitangizwa n’ubukonje, uruhumbu cyangwa ibindi byonnyi.
Ku birebana no gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka k’ubuhinzi, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko iri gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibigo bibishamikiyeho nka NIRDA, RSB, RAB mu kongerera ubushobozi abifuza kwinjira mu gice cy’uruhererekane nyongeragaciro mu gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.
Abashaka gutumiza hanze ibikoresho bijyanye n’iyo gahunda bakurirwaho umusoro ku nyongeragaciro.
Hagati aho, Leta ivuga ko yateganyije ubwanikiro 951 bwifashishwa mu kumisha ibigori, imbuga 587 zikoreshwa mu muceri n’imashini 56 zumisha.
Kuhira imyaka bigeze he?
Ubwo yavugaga aho kuhira ubuso buhingwa bigeze, Dr. Télesphore Ndabamenye yabwiye Abadepite ko Guverinoma iri gushyira imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa no gukoresha neza amazi.
Kugeza ubu, ubuso bwose bwuhirwa mu Rwanda bungana na hegitari 74.375 buvuye kuri hegitari zisaga 52.175 mu mwaka wa 2017, intego ikaba iy’uko kugeza mu mwaka wa 2029 ubwo buso buzaba ari hegitari zisaga 132,000.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kandi ivuga ko iri kwihutisha kunoza uko amasoko ku bashaka kuhira ku buso buto bafashwa kubikora, bikazorohereza ababishaka kubona ibikoresho vuba kandi bidahenze n’abaturage bakabyungukiramo.
Minisiteri, ibinyujije mu bigo byayo RAB na NAEB, ifite abakozi hirya no hino mu gihugu bakorera ahantu (stations) 13 h’ubushakashatsi, hakaba n’abakorera ahari ibihingwa ngengabukungu n’abagenzuzi b’ubuhinzi n’ubworozi nabo bakorera ku Turere.
Bashinzwe gukorana n’aba Agronomes bakorana na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu iyamamaza buhinzi n’ubworozi bakanahugura abafashamyumvire ku makuru baha umuhinzi n’umworozi.
Ku bikorera muri servisi z’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI ivuga ko hari urugaga rw’aba veterineri (RCVD) bakorana mu gukurikirana ibikorwa by’abigenga.
Guhera mu mwaka wa 2025, mu Rwanda hari urugaga rw’aba Agronomes rwitwa Organization of Professionals in Agriculture Advisory Services (ROPAAS), rukazafasha mu gukurikirana ubuziranenge bw’ibikorwa by’abashinzwe ubuhinzi bigenga.
Dr. Ndabamenye avuga ko Minisiteri ayobora ifite gahunda yo gushyiraho Komite ngenzuzi z’ibikorwa by’iyamamaza buhinzi n’ubworozi; ikazaba iri ku rwego rw’igihugu ihuriwemo n’ibigo na za Ministeri zifite aho zihuriye n’ibiribwa zirimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, iy’ubucuruzi, iy’ubuzima n’iy’ibidukikije.
Mu bworozi hari ibiteganyijwe
Nk’ubu, MINAGRI ivuga ko u Rwanda rwamaze gutumiza imfizi zitanga intanga z’ubwoko bwiza, ndetse 10 muri zo zamaze kugera mu Rwanda, hakaba hari izindi 20 ziri mu nzira.
Kugira ngo icyororo cy’inka kinoge, u Rwanda rugiye kubaka uruganda rukora azote( ikinyabutabire gikonjesha intanga ngo zitangizwa n’ubushyuhe), rukaba uruganda rwa gatatu rwunganira ebyiri zisanzweho.
Rugomba kuba ruri muri Kayonza bitarenze umwaka wa 2026.
Ingurube nazo zifitiwe umugambi wo kuzongererwa ubwinshi no kurindwa ibibazo.
Mu Rwanda, habarurwa Ibigo by’abikorera birindwi biherereye mu Turere tunyuranye, bifasha aborozi kubona intanga z’ingurube zitanga umusaruro wisumbuye mu bwiza no mu bwinshi.
Ni ibigo bifashwa kubona amasekurume y’ingurube meza, bikaba ibigo bikwirakwiza intanga hifashishijwe drones.
Ku byerekeye inkoko, mu gihugu hari ibigo by’abikorera birindwi bizobereye mu gutanga icyororo cy’inkoko cyizewe kandi, nk’uko Dr. Télesphore Ndabamenye abivuga, biziyongera uko aborozi nabo baziyongera.
Bizagendana no kongera umubare w’abatekinisiye batera intanga, bazahugurirwa muri ya gahunda yabagenewe yitwa Veterinary Sanitary Mandate igamije no gutuma babona ibikoresho.
Ku byerekeye icyororo cy’amafi, u Rwanda rufite ibigo bitandatu by’abikorerera bitanga icyororo cyayo kizewe.
Ibindi bingana nabyo biri gukurikiranwa ngo bizamure urwego bityo byemererwe gutanga abana b’amafi bakura vuba.
Kugira ngo ayo matungo akure neza kandi atange umusaruro, akenera ibiryo byihariye.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, hari ibigo 10 bikora ibiryo by’amatungo.
Icyakora, ibyo bigo ntibitanga umusaruro uhagije kuko biterenza 40% by’ubushobozi bwabyo kubera ko aborozi borora badafite isoko ryizewe ngo nabo basabe inganda kubakorera ibiryo mbere.
Ikindi ni uguhindagurika kw’igiciro cy’ibivangwa mu biryo by’amatungo bya soya n’ibigori.
Leta ivuga ko kugira ngo ibyo bikemuke, iri kuzamura umusaruro w’ibigori na soya mu byanya byatoranyijwe no kongera aho ibigori na soya bihunikwa.
Uko umusaruro w’ubworozi wiyongera, ni ko aborozi bamenya kuwubika neza.

