Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’Ikigo gishinzwe Imisoro cyo muri Madagascar (General Directorate of Taxes – DGI) yo gushyiraho ubufatanye mu bijyanye n’imisoro.
Yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Mbere hagati ya Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti na mugenzi we wa Madagascar, Edmond Rafaralahy.
Azafasha ikigo cyo mu Rwanda gusangira na Madagascar ubunararibonye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, cyane cyane irikoreshwa mu gutanga inyemezabuguzi (EBM), mu gukusanya imisoro mu Rwanda.
Komiseri Mukuru Ronald Niwenshuti yavuze ko isinywa ry’aya masezerano hagati ya RRA na DGI rigaragaza umwuka mwiza w’ubufatanye n’icyizere hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu nzego zishinzwe imisoro.
Umuyobozi Mukuru wa DGI ya Madagascar na we yashimangiye akamaro k’ubu bufatanye, cyane cyane mu gutuma sisiteme zabo zishobora gukorana neza, kurinda umutekano w’amakuru kuva ku muguzi wo hasi kuri butike no gukemura mu buryo bwihuse ibibazo bya tekiniki bishobora kuvuka.

