Nyuma y’uko itsinda ry’abadipolomate riyobowe na Visi Perezida JD Vance rigerageje ibiganiro byo kumvikana ku mahoro na Irani bikanga, Perezida Donald Trump yifatiye icyemezo.
Icyo cyemezo cyatangajwe ku Cyumweru mu gitondo, mu butumwa bwinshi yashyize ku rubuga rwa Truth Social.
Yanditse ko Amerika igiye gufunga inzira zo mu nyanja zikoreshwa na Irani ku muhora wa Hormuz.
Yanditse ati: “Umuntu wese uzishyura amafaranga atemewe ntazabona inzira itekanye ku nyanja igera ku muhora wa Hormuz”
Yanavuzeko Amerika izakomeza gutegura ibisasu byo mu mazi (mines) mu Muyoboro wa Hormuz kugira ngo ubwato bw’ibihugu by’inchuti bubashe kuhanyura.
Yongeyeho ko igisirikare cya Amerika “cyiteguye neza” kandi gishobora kongera kugaba ibitero kuri Irani mu gihe cyose gikwiye.
Yakomeje avuga ko nubwo habayeho intambwe nziza mu biganiro byamaze amasaha 20 byabereye i Islamabad, Irani ititeguye kwemera icyifuzo cya Amerika cyo kureka gahunda yayo yo gukora intwaro za kirimbuzi.
Ibi byavuzwe na Trump binyuranyije n’iby’umwe mu bayobozi ba Amerika wari uzi neza ibiganiro bya Vance, wavuze ko hari ibindi bibazo byinshi byatumye batumvikana – harimo kugenzura kwa Irani k’Umuyoboro wa Hormuz ndetse n’inkunga iha imitwe irimo aba-Houthi bo muri Yemen na Hezbollah yo muri Libani.
Nubwo ubutumwa bwa Trump buheruka butari bukomeye cyane nk’ubw’icyumweru gishize bwavugaga kurimbura Irani burundu, buracyateza ibibazo bishya ndetse n’ingaruka zishobora kuba mbi ku ruhande rwa Amerika.
Umuyoboro wa Hormuz ni iki?
Ni inzira y’ingenzi cyane mu nyanja ihuza Ikigobe cy’Abaperesi (Persian Gulf) n’inyanja nini.
Hanyura hafi kimwe cya gatatu cy’ibikomoka kuri petelori byoherezwa ku isi yose. Iyo hafunzwe cyangwa habaye ikibazo, ibiciro by’amavuta ku isi birazamuka cyane.
Gufunga inzira zo mu nyanja igana kuri kiriya kigobe bisobanura iki?
Bivuze ko Amerika izakoresha ingabo zirwanira mu mazi zikabuza ubwato kugera cyangwa kuva ku cyambu gikora ku nyanja igera kuri uriya muhora Irani isangiye na Oman.
Ibi bishobora gufatwa nk’igikorwa cy’intambara ku rwego mpuzamahanga.
Impamvu ikibazo cya Irani gikomeye:
Irani ishinjwa gushaka gukora intwaro za kirimbuzi.
Amerikan’ibihugu by’incuti zayo bashaka ko ihagarika iyo gahunda.
Irani yo ivuga ko ikoresha ingufu za kirimbuzi mu buryo bw’amahoro igamije kwihaza mu mashanyarazi no mu bindi.
Imitwe ivugwaho gufasha (Houthi na Hezbollah):
Ni imitwe yitwaje intwaro mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati kandi kuba iyifasha bituma amakimbirane akomeza gukara muri ako karere, bigateza impungenge no intambara ishobora kwaguka ikagera ku bindi bihugu.
Ikindi ni uko intambara Amerika iri kurwana na Irani yatumye ubucuruzi bw’ibikomoka kuri petelori ku isi bugahungabana, ikintu gishobora no kumara igihe kitazwi neza.

