AFC/M23 Igiye Kuganirira Na Leta Ya Kinshasa Mu Busuwisi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Amakuru ataremezwa neza avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 n’ubuyobozi bwa Kinshasa bateganya kugirana ibiganiro bibera mu Busuwisi kuri uyu wa Mbere Tariki 13, Mata, 2026.

Byongeye kandi, byagaragaye ko umuryango mpuzamahanga uzaba uri muri ibyo biganiro, harimo MONUSCO, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Mu cyumweru gishize ku wa Kane, abo barwanyi batangaje ko “ikiciro gishya cy’ibiganiro” n’ubutegetsi bwa Kinshasa kizabera mu Busuwisi mu gihe cya vuba.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’abo barwanyi, yari yavuze ko intumwa z’uyu mutwe zari zamaze gufata inzira zerekeza mu Busuwisi.

Mubyo benshi bategereje muri ibyo biganiro harimo kongera gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron amaze igihe asaba kenshi ko byakorwa, akemeza ko byafasha mu korohereza ingendo z’indege zitwara ubutabazi bugenewe abagizweho ingaruka n’intambara ihamaze iminsi.

Ariko abarwanyi ba AFC/M23 banze ibyo byifuzo, bavuga ko nta kibazo cy’ubutabazi gihari muri ako gace.

M23 yise icyo gitekerezo ko “kidakwiriye muri iki gihe” kandi ko ibyemezo nk’ibyo bidakwiye gufatwa n’u Bufaransa.

Icyakora, ibi biganiro bishya bigiye kubera mu Busuwisi bije mu gihe ingabo za Leta ya Kinshasa zikomeje kurasa no gutera ibisasu mu baturage batuye muri Minembwe no mu misozi miremire ituwe n’Abanyamulenge, ari bo Abatutsi b’Abanyekongo.

Bertrand Bisimwa, Perezida w’abo barwanyi, yabyinubiye agira ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo kugaba ibyo bitero mu gihe ibiganiro bya politiki byongeye gutangira, bugatangira gutera ibisasu, hifashishijwe indege za Sukhoi, mu midugudu myinshi ya Minembwe, bigateza urupfu n’isenyuka rikomeye mu baturage, ndetse no gusenya inzu, insengero, amashuri n’ibitaro byinshi.”

Imirwano yakomeje mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho impande zombi zishinjanya kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *