DRC: Ingabo Za Uganda Zambuye ADF Abantu 200 Yari Yarashimuse

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Major General Stephen Mugerwa. Ifoto: Interineti

Ingabo za Uganda zivuga ko zashoboye kubohoza abantu 200 bari barashimuswe n’abarwanyi ba ADF, zikemeza ko zabikoranye n’ingabo za DRC mu bikorwa bya gisirikare zombi ziherutse gukorera mu Burasirazuba bwa DRC.

Izo ngabo zivuga ko ibikorwa bya gisikare byo kubohora abo bantu byabereye mu bice bituranye n’uruzi rwa Epulu, bikaba byarabaye kuri iki Cyumweru tariki 19, Mata, 2026.

Itangazo rya UPDF, ingabo za Uganda, rivuga ko mu kubohora abo bantu, hari abarwanyi ba ADF bahaguye n’intwaro nyinshi zabo zirafatwa.

Major General Stephen Mugerwa uyobora ingabo za Uganda ziri mu Burasirazuba bwa DRC guhangana na ADF avuga ko bazakomeza kubahiga kugeza bose batsinzwe.

Mu kiganiro yahaye abo baturage nyuma yo kubabohoza nk’uko The Monitor yabyanditse, Major General Mugerwa yagize ati: “  Muhumure aha muri ntimuri ingaruzwamuheto. Tuzakora k’uburyo musubizwa iwanyu, inzego z’ibanze z’aho mutuye zikabafasha gusubira mu buzima busanzwe.”

Ingabo za Uganda zivuga ko abenshi mubo zabohoye ari abana bafite hagati y’imyaka 14 na 19 kandi ngo barananutse kubera inzara n’imibereho mibi yo mu bihuru aho babanaga n’abo barwanyi.

Major General Stephen Mugerwa avuga ko ibikorwa byo guhiga bukware abarwanyi ba ADF byarushijeho gukazwa mu ntangiriro za Gashyantare, 2026.

Mu mwaka wa 2021 nibwo Uganda yatangije ibikorwa bya gisirikare yise Operation Shujaa bigamije kurimbura burundu abarwanyi ba ADF ishinja ko bava muri DRC bakaza kuyizengereza.

Gusa kuva icyo gihe kugeza ubu, abo barwanyi baracyafite imbaraga kandi ibikorwa by’ingabo za Uganda muri kiriya gice ntibirabahangamura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *