Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Felix Namuhoranye, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Investigation Bureau, Pacifique K. Kabanda, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi, bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi ya Singapore, How Kwang Hwee.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Rwanda National Police na Singapore Police Force, cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mirimo ya gipolisi, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no guhanahana amakuru ku buryo bwihuse kandi bwizewe.
Izi nzego zombi zisanzwe zizwiho gukoresha uburyo bugezweho mu gucunga umutekano, burimo ikoreshwa rya camera zicunga umutekano (CCTV), ikoranabuhanga mu gukusanya ibimenyetso (forensics), n’uburyo bwo gukumira ibyaha hakoreshejwe isesengura ry’amakuru (data analysis).
By’umwihariko, Polisi ya Singapore ifite ubunararibonye bukomeye mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gucunga umutekano w’imijyi minini (smart policing), mu gihe Polisi y’u Rwanda nayo imaze gutera intambwe igaragara mu gukoresha ikoranabuhanga nko mu igenzura ry’umutekano wo mu muhanda no mu kurwanya ibyaha hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Intumwa z’u Rwanda zizanitabira inama yiswe MilipolTechX Summit, igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ubutwererane mpuzamahanga mu bijyanye n’umutekano binyuze mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga rigezweho.
Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi b’inzego z’umutekano, impuguke mu by’ikoranabuhanga, n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe gusangira ubumenyi no gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano biriho n’ibizavuka mu gihe kiri imbere.
Abasomyi bibuke ko Ambasaderi Muhizi Innocent yahoze ari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kurinda amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga kitwa Rwanda Information Society Authority (RISA).
Yagiye muri Singapore asimbuye Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, MININFRA.

