Inama Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yari yarahaye ubuyobozi bwa Ngororero ngo buzagishyire mu bikorwa mu kurenganura rwiyemezamirimo witwa Ntwali Patrick cyabahirijwe mu buryo bwuzuye. Gusa byamusabye gusirisimba mu nzego…
Mu Ukwakira, 2025, ubwo Nirere Madeleine yasuraga Akarere ka Ngororero, yatekererejwe n’uwo rwiyemezamirimo uko yambuwe ibirombe bye ku maherere bihabwa ikigo cy’abanyamahanga.
Icyo gihe Ntwali yabwiye Umuvunyi Mukuru ko yari asanzwe acukura umucanga mu buryo yari yemerewe n’ubuyobozi kuko yari afite uruhushya, gusa nyuma y’igihe runaka akora ako kazi, yatunguwe no kubona ahagaritswe n’ubuyobozi bwa Ngororero buvuga ko akora mu buryo budakurikije amategeko kandi bwangiza ibidukikije!
Ubusanzwe Ntwali Patrick afite ikigo cyitwa “Alliance Business Supply Ltd” gikora ubucukuzi bw’umucanga mu birombe biri mu Murenge wa Ngororero muri Karere ka Ngororero.

Aho agereje ikibazo cye ku rwego rw’Umuvunyi, rwarabisuzumye ruza no kubifataho umwanzuro w’uko ubuyobozi bwa Ngororero bugomba gusubiza uwo mugabo ibye cyangwa se bukamuha ahandi bubona ko hakwiranye n’ibikubiye mu masezerano yamwemereraga gukora.
Uwasubijwe ibye avuga ko aho urwego rw’Umuvunyi rwemereje ko Akarere kamusubiza ibye, ikigo bari basanganywe amasezerano yo kugura umucanga cyongeye kumusanga ngo basubukure imikoranire.
Ubuyobozi bwa Ngororero bwasanze nta kindi bwakora kitari ugushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urwego rw’Umuvunyi.
Nkusi Christophe uyobora Ngororero yabwiye UMUSEKE ko gusubiza rwiyemezamirimo ‘ibirombe bye’ biri mu nshingano z’ubuyobozi kandi ko kugira ngo bikemuke byari ngombwa ko na nyirubwite abigiramo uruhare.
Ati: “Rwiyemezamirimo yakiriye neza imikirize y’iki kibazo anyurwa n’icyemezo Umuvunyi Mukuru yafashe kuko twafatanyije nawe kugikemura.”
Rwiyemezamirimo Ntwali Patrick yabwiye Taarifa Rwanda ko nubwo habayeho kumurenganya mu gihe cyatambutse, yishimira ko ubu yakomerewe.

Ku ikubitiro ashima Perezida Paul Kagame ko yashyizeho inzego muri rusange zirenganura abaturage.
Ati: “Nshimira Perezida Kagame ko inzego yashyizeho yashyizeho muri rusange zirenganura abaturage.”
Ashima n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ko bwemeye ko akomeza gukorera igihugu binyuze mu guha abaturage akazi gatuma bitunga cyangwa bagatunga ingo zabo.
Ntwali Patrick avuga ko ubwo ikibazo cyavukaga, hari abari abakozi be bakwiwe imishwaro kubera kubura imikorere.
Icyakora aho atangiriye gukora, ubu barishimye, imiryango yarasubiranye, ibyari byarangiritse mu mibanire yabo birongera birasanwa.
Iki kirombe giherereye mu Murenge wa Ngororero, Akagari ka Rususa, Umudugudu wa Rukarata, hafi y’umugezi wa Satinsyi, kikaba gikorwamo n’abakozi 150 barimo ba nyakabyizi n’abakora mu buryo buhoraho basanganywe amasezerano y’akazi.


