Ibiciro Bya Peteroli Byazamutse Cyane

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ibyuma bikoreshwa mu gucukura petelori. Ifoto:@Corporate Finance Institute

Amakuru atangwa n’ibigo bicuruza imigabane y’imari ku masoko mpuzamahanga avuga ko ibiciro bya peteroli byazamutse cyane ku wa Kane cyane cyane muri Aziya.

Ibi bibaye nyuma y’uko hatangajwe amakuru ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri hafi guha Perezida Donald Trump raporo ku migambi mishya ishobora gukoreshwa mu ntambara ishobora kuba hagati ya Amerika na Irani.

Igisirikare cya Amerika gishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati, kizwi nka US Central Command kiri gutegura ibitero byihuse kandi bikomeye ku Irani, intego ikaba iyo gushyira igitutu kuri Irani ngo yemere ibiganiro by’amahoro bishingiye ahanini ku byo Washington ishaka.

Ibiciro bya peteroli itayunguye bita ‘Brent crude’ byazamutse hafi 7%, bigera hejuru ya $126 ku kagunguru kamwe (barrel), aya akaba ari amafaranga menshi yaherukaga kugera kuri uru rwego mu mwaka wa 2022 ubwo Intambara bita iya Ukraine yatangiraga.

Inzego zishinzwe gusuzuma uko ibiciro by’ibikomoka kuri petelori bihagaze ku isi, zerekana ko imibare yo muri iki cyumweru yerekana izamuka kw’ibiciro by’ingufu kubera ko ibiganiro by’amahoro hagati ya Washington na Teheran byasaga n’ibyahagaze.

By’umwihariko, inzira y’ingenzi y’ubwikorezi bw’amavuta ya peteroli ku isi, izwi nka Strait of Hormuz, yarafunzwe ku buryo bugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga.

Iyo nzira inyuzwamo hafi kimwe cya gatanu (1/5) cy’ibikomoka kuri petelori isi ikenera bityo gufungwa kwayo bikagira ingaruka zikomeye ku biciro bya peteroli no ku bukungu bw’isi.

Ikinyamakuru Axios kivuga ko gifite amakuru ahamye y’uko Amerika iri gutegura ibitero bikomeye kuri Irani mu gihe ibiganiro bizaba bikomeje kugenda biguru ntege.

Intego ikomeye Amerika ifite muri ibyo byose ni ukufata umuhora wose wa Hormuz ikawufungura kugira ngo ubwato bukora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri petelori buzabone uko butambuka nta nkomyi.

Kugira ngo ibi bizashoboke, nk’uko Axios ibivuga, bizasaba ko Amerika yohereza ingabo zayo zirwanira ku butaka ngo zihabohoze kandi zihashinge ibirindiro zigaragiwe n’izirwanira mu mazi.

Kutumvikana kwa Amerika na Irani kwatumye kandi petelori isanzwe icukurwa muri Amerika imbere bita WeST Texas Intermediate ihenda ku ijanisha rya hafi 2.3%, igera hafi $109 ku kagunguru.

Mu gihe ibintu byifashe bityo, Amerika yatangaje ko ishobora gufunga ibyambu bya Irani igihe cyose izakomeza gutera ubwoba ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz.

Uruhande rwa Irani rwo rwemeza ko rutazabura kwihagararaho no kubuza ko ubwato bw’ibihugu bishyigikiwe na Amerika bukoresha amazi yabwo uko bwishakiye mu gihe yo yakumiriwe ngo idakoresha ibyambu byayo kuko Amerika yabikomye.

Ibi byose byateye impungenge ku isoko mpuzamahanga, kuko bishobora guteza:Ibura rya peteroli ku isi, izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingufu n’ihungabana ry’ubukungu mu bihugu byinshi

Abasesenguzi bavuga ko niba iyi ntambara ikomeje igihe kirekire, ibiciro bya lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka ku isi hose, harimo no muri Afurika.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *