Ugereranyije uko imvura yo muri Mata, 2026 yaguye, ukareba n’uko Meteo Rwanda iteganya uko iyo muri Gicurasi izagwa, ushobora guteganya ko izuba rishyira iry’impeshyi rizatangira kuva mu mezi ya kare.
Ubusanzwe Impeshyi iba hagati ya Kamena, Nyakanga na Kanama, hagakurikiraho imvura nke ya Nzeri ikomeza ikageza mu Ukuboza, igihe Abanyarwanda bo hambere bitaga Urugaryi.
Nubwo ari uko Abanyarwanda babyitaga bashingiye ku ruhererekane rw’ibihe byasimburanaga neza neza ku kigero wateganya, ubu byarahindutse.
N’ikimenyimenyi, izuba riri kuva muri Mata riratyaye k’uburyo umuntu uzi uko imvura yo muri iki gihe yagwaga, atakwemera ko koko iki gihe ari Itumba.
Ku byerekeye Meteo-Rwanda, iteganyagihe ryayo rya Gicurasi rivuga ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 230.
Ni iri ‘hasi gato’ y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi (Imvura isanzwe igwa muri Gicurasi iri hagati ya milimetero 62 na 250).
Mu gice cya mbere cy’uku kwezi, hateganyijwe imvura izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, naho mu gice cya kabiri n’icya gatatu hateganyijwe imvura ‘iri hasi gato’ y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 19 na 29, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 19.
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Iyo urebye amakuru aboneka kuri murandasi, ubona ko ikirere cy’u Rwanda cyazamuye ubushyuhe bwacyo kuko kuva mu mwaka wa 1970 kugeza ubu, ubwo bushyuhe bwiyongereyeho 1.4°C.
Ndetse ngo hatabayeho ingamba zikomeye mu kugabanya ibyatuma ikirere gikomeza gushyuha, ubwo bushyuhe bwazagera hagati ya 1.5°C–2.5°C mu myaka iri imbere
Ingaruka zizaba amapfa yiyongera cyane cyane mu Burasirazuba bw’igihugu, amazi y’ibiyaga n’inzuzi agabanuke cyane cyane ko igihe cy’imvura kitakibisikana neza n’igihe cy’izuba.
Uturere nka Nyagatare, Kayonza, Kirehe na Bugesera turi mu gukunda kwibasirwa n’amapfa ndetse muri Kayonza ho abaturage baherutse gusuhuka, biza no gutuma uwari Meya wako witwa Jean Bosco Nyemazi yegura.

Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ni nyinshi kandi zigera cyane cyane ku muturage usanzwe utunzwe n’ubuhinzi cyangwa ubworozi.

