Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika irateganya gukura abasirikare 5,000 mu Budage, nyuma y’ubwumvikane buke hagati ya Perezida Donald Trump n’umuyobozi w’u Budage Chancellor Friedrich Merz ku bijyanye n’intambara ya Irani.
Iyi myanzuro ifashwe umunsi umwe nyuma y’uko Trump anenze Merz, wavuze ko Amerika “yateshejwe agaciro” nabo muri Irani baganira ku masezerano y’amahoro.
Amerika ifite ingabo nyinshi mu Budage, ahari abasirikare barenga 36,000 bakorera ku birindiro bitandukanye hirya no hino mu gihugu, nk’uko imibare yo mu Ukuboza, 2025 ibyerekana.
Minisitiri w’Ingabo w’u Budage Boris Pistorius yabwiye Ikigo cy’Itangazamakuru cy’u Budage i Berlin ko “kubaho kw’abasirikare b’Abanyamerika mu Burayi, cyane cyane mu Budage, biri mu nyungu zacu ndetse no mu nyungu za Amerika.”
Icyakora, yanavuze ko iyi myanzuro itamutunguye.
Ati: “Kuba Amerika yagabanya ingabo zayo mu Burayi ndetse no mu Budage ni ibintu “byari byitezwe”.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kane, Trump yavuze ko Merz “ari gukora nabi cyane” kandi ko afite “ibibazo byinshi,” birimo iby’abimukira bitamworoheye.
Trump yanavuze ko ashobora no gukura abasirikare b’Amerika mu Butaliyani no muri Esipanye.
Mu itangazo, umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo za Amerika Sean Parnell yavuze ko itegeko ryo kugabanya abasirikare mu Budage ryatanzwe na Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth.
Ati: “Iyi myanzuro yafashwe nyuma yo gusuzuma byimbitse uburyo ingabo zacu zihagaze mu Burayi, ndetse ishingiye ku bikenewe muri iki gihe.”
Hegseth avuga ko iki gikorwa kizakorwa hagati y’amezi atandatu na cumi n’abiri ari imbere.
Trump, umaze igihe anenga umuryango wa NATO, yakomeje kunenga abafatanyabikorwa bayo kubera ko banze kwitabira ibikorwa byo gufungura inzira ya Hormuz.
Abajijwe niba yanatekereza gukura abasirikare mu Butaliyani no muri Esipanye, Trump yasubije ati: “Birashoboka cyane — kuki se bitaba?”
Yongeyeho ati: “Ubutaliyani ntacyo bwatwunganiyeho, kandi Esipanye yo yabaye mbi cyane,” anenga uko babyitwayemo ku ntambara ya Irani.
Mu magambo ye, yagize ati: “Mu bihe byose bavuze bati, ‘ntidushaka kubigiramo uruhare.’”
Merz yabwiye abanyeshuri ba kaminuza mu ntangiriro z’iki cyumweru ko “Abanyamerika bigaragara ko badafite ingamba,” kandi ko atabona “inzira yo gusohoka mu bibazo bafite.”
Avuga Abanya-Irani bagaragaza ubuhanga bukomeye mu biganiro cyangwa se bakanga kuganira, bagatuma Abanyamerika bajya i Islamabad hanyuma bakagaruka nta kintu bagezeho.
Yanongeyeho ko “igihugu cyose” kiri “guteshwa agaciro” n’ubuyobozi bwa Irani.
Mu gusubiza, Trump yanditse ku rubuga rwe Truth Social, avuga ko Merz atekereza ko “ari byiza ko Irani igira intwaro za kirimbuzi,” kandi ko “atazi ibyo arimo avuga.”
Yagize ati: “Ntibitangaje kubona u Budage buhagaze nabi, haba mu bukungu no mu bindi!”
BBC dukesha iyi nkuru yavuganye na Ambasade y’u Budage i Washington ngo igire icyo ibivugaho ariko ntacyo babasubije.
Ingabo za Amerika ziri mu Budage ni zo nyinshi kurusha izo ifite mu Burayi bwose, kuko ahandi nko mu Butalitani ihafite abasirikare 12,000, mu Bwongereza ikahagira abasirikare 10,000.
Abenshi muri bo bari ku kigo cya gisirikare cya Ramstein Air Base giherereye hafi y’umujyi wa Kaiserslautern mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Budage.
Trump yari yarigeze gutanga igitekerezo cyo kugabanya abasirikare mu Budage, ariko nticyigeze gishyirwa mu bikorwa kugeza ubu.
U Buyapani ni bwo bwonyine bufite abasirikare benshi b’Amerika kurusha u Budage.
Mu mwaka wa 2020, umugambi wo kwimura abasirikare 12,000 b’Amerika bava mu Budage bakajyanwa mu bindi bihugu bya NATO cyangwa bagusubizwa muri Amerika wahagaritswe n’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma uza guteshwa agaciro na Perezida Joe Biden.
Icyo gihe, Trump yashinjaga u Budage kutuzuza inshingano zabwo, kuko amafaranga bushora mu gisirikare yari ari munsi ya 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) nk’uko NATO ibisaba.
Ariko ibi byahindutse cyane ku butegetsi bwa Merz.
U Budage buteganya gukoresha miliyari €105.8 mu mwaka wa 2027, aho amafaranga y’ingabo azagera kuri 3.1% bya GDP mu mwaka utaha.
Umwaka ushize, Amerika yafashe icyemezo cyo kugabanya abasirikare bayo muri Romania, mu rwego rwa gahunda ya Trump yo kwerekeza imbaraga z’ingabo z’Amerika mu karere ka Indo-Pacific.
Minisitiri w’Ingabo wa Romania yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Hegseth abwiye Romania ko igomba gushyira imbaraga nyinshi ku kwirindira ubwayo.
Iyi myanzuro ntiyakiriwe neza na bamwe mu bagize ishyaka ry’Aba-Republican muri Kongere,l ya Amerika ndetse inatera impungenge ibihugu bimwe byo mu Burayi bw’i Burasirazuba bifite impungenge ku Burusiya.

