Senateri Me Evode Uwizeyimana yakomoje ku myubakirwe y’inzu Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB yabutsweho, avuga ko mu gihe cyatambutse bigeze kubwirwa na Minisitiri w’ibidukikije ko iyo nyubako yubatswe hejuru y’isoko y’amazi.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri iyo nyubako nyuma yo kumva ibisobanuro Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamuhire yagejeje ku mitwe yombi igie Inteko ishinga amategeko, Hon Senateri Uwizeyimana yanenze ko Leta yaguze iriya nyubako kandi izi neza ko hari ifite inenge.
Avuga ko ikigo gishinzwe inyubako za Leta, Rwanda Housing Authority, cyari cyaramaze gutanga umuburo w’uko iriya nyubako ituranye n’aho Inteko ishinga amategeko iherereye, yari ifite amakosa mu myubakirwe yayo.
Evode Uwizeyimana ati: “Twigeze gutumiza uwari Minisitiri w’Ibidukikije, atubwira ko munsi y’iriya nzu harimo isoko y’amazi…”

Avuga ko umuntu wubatse iriya nyubako yakoze amakosa atagirwa n’undi muhanga mu bwubatsi ahandi hatari muri Afurika!
Ndetse ngo uwubatse iyo nzu iherutse gufungwa ngo ibanze ikosorwe yari yaravuze ko azakosora ibitameze neza, gusa ntabyo yakoze kuko byamunaniye.
Me Evode Uwizeyimana wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera(Ukwakira,2016-Gashyantare,2020) yanenze abashima ko amafaranga ya Leta yakoreshejwe neza, yemeza ko hari aho akoreshwa nabi mu buryo bugaragara.
Ati: “Ni gute tuvuga ngo amafaranga arakoreshwa neza, dufite ikibanza cy’inzu z’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kitubakwa, icyo kigo kikaba na n’ubu gikodesha?”
Abasomyi bibuke ko Leta iherutse gutangaza ko imirimo yose yakorerwaga mu nyubako rya RDB Building ahitwa ku Gishushu yimuriwe ahantu hatahise hatangwa ako kanya.
Iyi nyubako yakorerwagamo RDB, Rwanda Convention Bureau, Rwanda Environment Management Authority na Rwanda Housing Authority.
Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko ibigo byose byakoreraga muri iyi nzu byamaze kwimuka, abakozi bakaba bari gukorera mu ngo keretse abakorera mu kitwa One Stop Center gikorera muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ikorera mu nyubako ngari ya Minisiteri y’Intebe ku Kimihurura.
Hari indi ngingo ivuga ko n’igice cy’ubutaka buturanye n’iyi nyubako ya RDB ahagana kuri parikingi hasi kidakomeye kuko kigizwe n’umukoki udateyeho ubwatsi cyangwa ngo ube ukoteye bihagije ngo birinde inkangu cyangwa ikindi cyago.

