Ba Perezida Batanu Ba Afurika Barasura u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Mu gihe hamwe muho amaso y’isi yose ahanzwe ari ku nama ya Africa Forward Summit ibera i Nairobi ku wa 11-12, Gicurasi, 2026, i Kigali bari kwitegura kwakira indi nama nini izahuriramo abanyacyubahiro barimo Abakuru b’ibihugu bitanu by’Afurika.

Ni inama yitwa Africa CEO Forum izaba hagati y’itariki 14 na 15, Gicurasi, uyu mwaka.

Iyi nama nini ihuza n’abayobozi b’ibigo bikomeye n’abashoramari bo muri Afurika ikazaba urubuga rukomeye aho ubuyobozi bwa politiki n’urwego rw’abikorera ruzahuriza hamwe ibitekerezo by’uko hashyirwaho icyerekezo gishya cy’iterambere n’ubukungu bwa Afurika.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari nawe uzakira iyi nama, azakira bagenzi be barimo Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Daniel Chapo wa Mozambique, Mohamed Cheikh Ould El Ghazouani wa Mauritania na Mamadi Doumbouya wa Guinea.

Aba bayobozi bahagarariye bimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, bakaba bahuriye ku cyerekezo kimwe cy’uko ejo hazaza h’Afurika hagomba kubakwa, guterwa inkunga no gutungwa n’Abanyafurika ubwabo, aho urwego rw’abikorera ruzaba uruti rw’umugongo rw’iterambere.

Igitandukanya Africa CEO Forum n’izindi nama mpuzamahanga zibera muri Afurika ni uko yo yibanda ku bibazo n’ibisubizo Afurika ubwayo yihitiyemo, aho kurebera umugabane mu ndorerwamo y’imikoranire y’ibihugu by’amahanga gusa.

Iyi nama izahuza abantu barenga 2,000 bafite ijambo rikomeye mu byemezo bifatwa ku rwego rw’ubukungu n’ishoramari, baganire ku ngingo zizagena ahazaza h’umugabane mu myaka icumi iri imbere.

Mu ngingo zizibandwaho harimo imishinga minini y’ibikorwa remezo, guteza imbere ubukungu bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari bya Afurika, kongera umusaruro, kubaka ubushobozi bw’inganda zo ku mugabane ndetse no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Ibiganiro bizabera i Kigali bizafasha Afurika kwishyiriraho gahunda n’icyerekezo byayo, hashingiwe ku nyungu n’ibikenewe n’Abanyafurika ubwabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *