Mbere yo kurahirira inshingano nshya nka Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni yakiriwe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Marina, na Patrice Talon yasimbuye, bagirana ibiganiro byihariye.
Yamugiriye inama y’uburyo yakwitwara mu buyobozi bukuru bw’igihugu kuko bitandukanye no kuyobora Repubulika bitandukanye no kuyobora Minisiteri y’imari.
Romuald Wadagni yabaye Minisitiri w’Imari ku butegetsi bwa Perezida Patrice Talon wayoboye Bénin imyaka 10 kuva mu 2016.
Mu ijambo rye, Perezida watowe wa Bénin, Romuald Wadagni warahiriye kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka irindwi, yizeza abaturage ko azakorera igihugu n’umutima we ndetse n’umuhate wose.
Ati:“Nzakorana ubushishozi buhoraho ndetse mparanire ko ubutegetsi budakwiye kuba ubwo guharanira inyungu z’umuntu ku giti cye.”
Romuald Wadagni yatorewe kuyobora Bénin, nyuma yo kugira amajwi 94%.
Mu birori byo kurahirira kuba Perezida wa Bénin, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva.



